Mu 2001, umushinga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), watangijwe mu biro bya Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, mu gushaka no gutanga inkunga izafasha mu guhangana na virusi itera Sida.
Iki gikorwa cyari kigamije gutera inkunga no gufasha muburyo bwagutse umuryango nyarwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bandujwe na virusi itera Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Muri 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.
Mu muryango wacu Imbuto Foundation, tugendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti: ‘’ Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.
Kanda aha hakurikira usome ibikubiye mu gatabo ‘Tuganire mwana wanjye’ http://bit.ly/2p6u2nB Aka gatabo kagenewe gufasha ababyeyi kuganiriza...
Kanda aha hakurikira usome ibikubiye mu nyandiko ‘Agaciro Kanjye’ http://bit.ly/243sTfQ Iyi nyandiko irimo amakuru ajyanye n’ubuzima...
Ubugimbi ni igihe cy’ubuzima abahungu n’abakobwa bageramo, imyanya myibarukiro yabo ikaba yakuze ku buryo babasha kororoka. Iyo myaka iri gahati...
Ubugimbi ku bakobwa butangira hagati imyaka 8-13. Muri icyo gihe, umubiri w’abana b’abakobwa urahinduka, amabuno akabyibuha ndetse bagapfundura...
Igihe cy’ubugimbi ku bahungu gitandukanye no ku bakobwa kuko bo butangira hagati y’imyaka 10 -15. Ku bahungu imihindagurikire yabo ni iyi...
Mu gihe cy’ubugimbi, urubyiruko rugaragaza ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi. Gushaka imibonano mpuzabitsina bituma abahungu...
Gukora imibonano mpuzabitsina ni igihe igitsina cy’umugabo kinjiye mu gitsina cy’umugore kandi hakabaho gusohora k’umugabo. Igihe habayeho gusohora...
Uburyo bwiza bwo kwirinda gutwita ni ukwifata. Igihe ukoze imibonano mpuzabitsina ugakoresha uburyo bwo kwirinda gusama bwaba ubwa kizungu...
Kwifata bivuze kudakora imibonano mpuzabitsina. Kwifata ntukore imibonano mpuzabitsina nibwo buryo bwonyine bwo kwirinda gutwita no kwandura...
Gutwita ukiri muto biragora kandi bigira zimwe mu ngaruka zikurikira: 1.Gucikiriza amashuri, 2. Ukutumvikana kwawe n’ababyeyi n’abandi bo mu...
Mu buzima bwiza bw’abakundana, gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo bihatirwa cyangwa ngo bikorwe nk’ubucuruzi. Igihe abatarashakana bafashe...
Guhatira umuntu gukora imibonano mpuzabitsina byitwa gufata ku ngufu kandi ntibyemewe. Niba wafashwe ku ngufu cyangwa uzi umuntu wafashwe ku...
Ibimenyetso by’ibanze byo gutwita ni ukubura imihango ya buri kwezi, ukubyimba kw’amabere, isesemi, kubura ubushake bwo kurya ndetse...
Ubufasha bunegerwa uwakuyemo inda , ni ubufasha bwo kugabanya imfu ndetse n’ibikomere biba byatewe n’inda yavuyemo nabi ndetse n’ibyago bigendana...
Virusi itera SIDA ni agakoko kambura umubiri ubudahangarwa. Virusi ya SIDA ica umubiri intege ikawambura ubudahangarwa maze igatera ubwandu...
Uburyo bwiza bwo kwirinda SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni ukwirinda imibonano mpuzabitsina isanzwe igihe idakingiye, iyo mu...
Iyo agakingirizo gakoreshejwe neza haba ku mugabo cyangwa umugore ni uburyo bwizewe bwo kumukingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,...
Gukebwa kw’abagabo kugabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA. Iyo umugabo afite igishishwa ku gitsina cye, aba afite n’ibyago byinshi byo...
Igihe ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa ugasaranganya n’abandi ibikoresho bikomeretsa ushobora kwandura Virusi itera SIDA. Kugira...
Niba ubana na virusi itera sida ugomba kubiganiraho n’uwo mwitegura gushakana hamwe na muganga mbere yo gushinga urugo.
Kugeza ubu nta muti ubaho uvura SIDA ! Abantu bafite Virusi itera SIDA babaho ubuzima busanzwe iyo bafata neza imiti (ARVs). Abantu bafata imiti...
Imiti gakondo ntabwo ivura virusi ya SIDA. Uburyo bwiza bwo kwirinda agakoko gatera SIDA ni ukwirinda imibonono mpuzabitsina idakingiye. Uburyo...
Guha akato bisobanuye gufata umuntu ukamubona cyangwa ukamufata mu buryo butaribwo bwo kumupfobya no kumutesha agaciro bitewe ni umwihariko...
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zandurira mubikorwa byo guhuza ibitsina. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zangiza ibice...
Uburyo bwiza, bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni ukwirinda imibonano , iyo mu kanwa n’iyo mu gitsina. Igihe ukoze...
Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura yandurira mu ndwara z’imibonano mpuzabitsina kandi ikangiza imyanya myibarukiro, akanwa n’umuhogo. Hari...
Indwara zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsinda zishobora kugira ibizigaragaza ariko izindi ntabyo. Nubwo zaba zitagaragaza ibimenyetso ,...
Ni zimwe na zimwe ntabwo ari ko zose zivurwa. Kunywa neza imiti no gukurikiza amabwiriza ya muganga byakiza indwara nka imitezi (gonorrhoea) na...
Ugomba gukoresha agakingirizo kamwe kandi gashya uko ukoze imibonano mpuzabitsina. Ibyo ni ibintu bigomba kuganirwaho n’abagiye gukora imibonano...
Bisaba kubara ibihe by’uburumbuke bw’umubiri.Ugomba kemenya ibihe urimo kugira ngo wirinde gusama cyangwa se ugakoresha agakingirizo. Umunsi wa...
Gufata imiti yo gutuma udasama mu gihe cy’amasha 72 ukoze imibonano mpuzabitsina byakurinda gusama .Ugomba gufata iyo miti vuba cyane ukimara...
Ugomba gufata ikinini kimwe ku munsi. Bizatuma imihango ya buri kwezi iza neza kandi idahindagurika. Gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro bituma...
Uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’urushinge buterwa mu kuboko cyangwa mu itako buba bukora neza hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu. Ubu buryo...
Uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’agapira ni akantu gashyirwa mu kuboko k’umugore kagakora neza mu buryo bwizewe mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu...
Ni uburyo bwizewe bukora neza mu gihe kiri hagati y’imyaka 10 na 12. Ubu buryo bushobora gukoreshwa n’abantu bashatse cyangwa se abakiri ingaragu....
Guhagarika urubyaro kwa burundu ku bagabo no kubagore bagakurwamo nyababyeyi, ni uburyo bwo kubaga bwateye imbere. Ubu buryo bukorwa habagwa...