Uwashinze Umuryango Imbuto akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame , akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Umuryango Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame arangwa mu bikorwa bye bya buri munsi no kwita cyane ku bapfakazi, abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango yugarijwe n’ubukene.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arangwa n’umurava, umutima w’ubugwaneza, n’ishyaka mu guharanira kuzana impinduka mu buzima bw’Umuryango Nyarwanda.

Mu nshingano ze nka Madamu wa Perezida wa Repubulika , Madamu Jeannette Kagame aharanira iteka kubona umwanya wo kwita ku muryango we, umwanya wo kusabana n’abantu, ndetse no gukurikirana ibikorwa binyuze mu miryango atera inkunga, yaba ari mu Rwanda, ku mugabane wacu ndetse no kw’Isi Yose.
Madamu Jeannnette Kagame ni Umuyobozi mukuru w’’Umuryango wa Unity Club washinzwe mu 1996, uhuriyemo abagize guverinoma ndetse n’abayihozemo n’abafasha babo. Uyu muryango ufite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane bishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe ugamije gukorera hamwe mu gukomeza gusigasira amajyambere arambye y’u Rwanda.

Muri 2002, Madamu Jeannette Kagame ari mu bamwe bashinze umuryango uhuriyemo abagore b’abakuru b’ibihugu by’Afrika, uzwi mu cyongereza nka ‘’Organization of African First Ladies against HIV/AIDS’’, (OAFLA) , ukaba ugamije kurwanya virusi itera SIDA ndetse akaba yarabaye Umuyobozi mukuru w’uyu muryango guhera muri 2004 kugeza mu 2006.
Muri 2001, yashinze umuryango PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS) , wari ugamije by’umwihariko kurwanya icyorezo cya SIDA, ndetse no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Muri 2007, yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Mu 2004, Madamu Jeannette Kagame yabaye Umuyobozi w’Icyubahiro w’umuryango SOS Children’s Village –Rwanda, ibi bikaba byarafashije mu kuzamura ibikorwa byo kurinda uburengazira bw’abana, binyuze muri uyu muryango mpuzamahanga ufite intego yo kwita ku bana barererwa mu miryango ndetse uyu muryango ukaba wita ku mibereho myiza y’abaturage, aho ikorera hose.
Madamu Jeannette Kagame, umwe mu banyamuryango wa Paul Harris Fellow, yabaye umunyamuryango w’icyubahiro wa Rotary Club of Kigali-Virunga muri 2004. Ibikorwa bye muri uyu muryango birimo kuzamura imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu kwirinda no gukingira indwara ya Polio mu Rwanda no hanze hamwe no gushaka inkunga mu bukangurambaga bujyanye no gukangurira abafatanyabikorwa batandukanye ku munsi wahariwe kurwanya iyi ndwara kw’isi hose ‘’World Polio Day ‘’. Madamu Jeannette Kagame yagize uruhare mw’iyubakwa - ku nkunga ya Rotary club, ry’isomero rusange, ‘’Kigali Public Library’’.
Mu 2007, Madamu Jeannette Kagame yatowe n’umuryango wita ku buzima kw’Isi, World Health Organization (WHO), nk’Intumwa Yihariye ihagarariye gahunda ya Afrika yo gushakira urukingo icyorezo cya SIDA , Africa Aids Vaccine Programme (AAVP) ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere gahunda zijyanjye n’ubushakashatsi kuri virusi itera Sida muri Africa. Mu 2008, Madamu wa Perezida wa Repubilika yagizwe umuyobozi wa White Ribbon Alliance – Rwanda Chapter, igikorwa kigamije guhagarika impfu z’abagore bapfa babyara ndetse n’ iz’ abana bapfa bavuka.Mu 2010 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, World Food Programme (WFP) yamutoreye kuba Umuyobozi w’ihariye ku bijyanye no kwita ku mirire myiza y’abana, Child Nutrition. Mu 2013, yagizwe umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango uhuriyemo abagore b’abakuru b’Ibihugu b’Afrika ushinzwe kurwanya SIDA (OAFLA).Yanagizwe Ambasaderi wihariye w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Muryango w’Abibumbye (UNAIDS) n’uwa LANCET.
Madamu Jeannette Kagame ahagarariye imiryango muzampahanga mu nzego zitandukanye kw’isi , harimo na Friends of the Global Fund Africa , Global HIV Vaccine Enterprise na Global Coalition of Women against HIV/AIDS kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa.

Madamu Jeannnette Kagame afite impamyabumenyi mu bijyanye na Business and Management Science, ndetse yagiye atanga imbwirwaruhame mu nama zitandukanye zabereye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ndetse akaba yaragiye atanga ibiganiro bitandukanye ku miyoborere myiza, ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’abana, gushyigikira abagore n’urubyiruko n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame kandi ni umwe mu bashinze ishuri rya Green Hills Academy, ishuri rifite imikorere myiza kandi ritsindisha cyane, ryatangijwe mu 1997 mu gutanga umusanzu mu kuzamura ubumenyi bw’abakiri bato binyuze mu burezi.
Iri shuri rifite icyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye, bahabwa amasomo mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n’Ikinyarwanda. Iri shuri uyu munsi rifite abanyeshuri barenga 1500.
Niryo shuri ryonyine mu Rwanda rifite ubumenyi mu gutanga amasomo mpuzamahanga, mu mwaka wa gatandatu, muri porogaramu yitwa “International Baccalaureate” (IB) Diploma Programme, niyo mu Gifaransa Label France Education accreditation , ifasha abanyeshuri bahigira kwiga amasomo ari kurugero mpuzamahanga, bagakomeza amashuri ya kaminuza hirya no hino ku Isi.

Ibihembo byahawe Nyakubahwa Madamu Jeannnette Kagame

Nyakanga 2019:Igihembo cyatanzwe na Asosiyasiyo Mpuzamahanga y’aba guide naba scout baba kobwa (World Association of Girl Guides and Girl Scouts) mu nama ya 12 yabereye I Nyamata, Bugesera mu gushimira imbaraga adahwema kugaragaza mu gutera imbaraga umwana w’umukobwa mu Rwanda.

Ukuboza 2018:igihembo Nyakubahwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda, ambassaderi akaba ni intumwa yihariye ishinzwe ubuzima ni imibereho myiza y’ingimbi ni abangavu muri UNAIDS yaherewe i Kigali mu Rwanda kubw’ ibikorwa by’indashyikirwa mu kubungabunga no guteza imbere ubuzima bw’abakiri bato birinda icyoreza cya SIDA.

Nzeri 2018:African Women of Excellence (AWEA) igihembo gihabwa abagore b’abanyacyubahiro muri Afurika cyahahwe Nyakubahwa Jeanette Kagame muri South Africa kubera imbaraga ashyira mu gutezaimbereumugorendetseniinkunga ye kuiterambereryaAfurika muri Rusange.

Ugushyingo 2017:igihembo cy’ umugore ufite imyitwarire myiza akaba n’intwari mu bikorwa bye. Igihembo cyatanzwe n’ ikinyamakuru cyitwa The Voice Magazine kubera kuba ashyira imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’abatishoboye mu Rwanda.

Gicurasi 2016::“Team Heart Humanitarian Award” cyangwa igihembo cy’umunyamutima cyatangiwe Boston muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu nama yo gukusanya inkunga zo kubaka centre yambere nyarwanda ivura ibijyanye ni indwara z’umutima. Ikigihembocyatanzwe mu kumushimira imbaraga yashyize mu gufasha abatishoboye hirya no hino.

Werurwe 2016: Igihembo cyo kuba yararwanyije ihohoterwa rishingiye kugitsina no guteza imbere umugore. Igihembo cyatanzwe mu nama ya 5 mpuzamahanga ya Kigali. “Kigali International Conference Declaration (KICD)” yabereye muri Algeria.

Gicurasi 2013:Igihembo cy’umuyobozi wahize abandi cyatanzwe mu gushimira inkunga ye mu guteza imbere umugore n ’ umukobwa cyatanzwe n’ umuryango mpuzamahanga “Women Inspiration Entreprise” I Cape Town, South Africa.

Mata 2010: Igihembo cy’ impamyabumenyi y’ ikirenga yatanzwe na Oklahoma Christian University mu gushimira inkunga ye ikomeye mu kurwanya HIV/AIDS ni ubukene ku isi hose muri rusange.

Kanama 2009:Igihembo cyatanzwe mu gushimira umusanzu we mu burezi bw’ umwana w’umukobwa. Igihembo cyatanzwe n’umuryango wa“Les Soeurs Auxiliatrices” ku kigo cy’amashuri cya Notre Dame de Karubanda, mu karere ka Huye.

Kamena 2009:igihembo cyahawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we Jeanette Kagame gitanzwe na U.S Fund for UNICEF muri Boston mu rwego rwo gushimira imbaraga zongerwa mu kongera imibereho myiza y’abana mu Rwanda.

Ukuboza 2008:Igihembo cya Malayika Murinzi Award igihembo cyatangiwe in Kigali gitangwa ni abana 1,000 baba mu muryango wa Imbuto Foundation bashimira uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame nk’umurinzi ndetse ni umubyeyi.

Kamena 2007:CISCO cyangwa Corporate Social Affairs Award ni igihembo cyatangiwe I Kigali mu Rwanda cyatanzwe mu gushimira urahare ruhambaye mu guteza imbere abagore mu Rwanda.

Mutarama 2007: John Thompson ‘Legacy of a Dream’ Award on Martin Luther King Day cyangwa se igihembo cya John Thompson ‘Legacy of a Dream’ mu kumushimira uruhare rukomeye rwe mu mushinga yatangije wa “Fata umwana wese nku wawe” cyatangiwe muri Kennedy Centre for Performing Arts I Washington D.C. ku munsi wo kwizihiza Martin Luther King.

Werurwe 2003:Igihembo mpuzamahanga cya AIDS Trust “International AIDS Trust Award” cyatangiwe I Washington D.C na Senateri Hillary Rodham Clinton, mu gushimira imbaraga ze zidahangarwa yashyize mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ukuboza 2001:Igihembo cya UNAIDS cyangwa UNAIDS Award cyatangiwe I Geneva, kubyicaro bikuru bya UNAIDS mu rwego rwo gushimira uruhare rwe rudahwema mu kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA.

Umuryango IMBUTO

Imbuto ni ijambo rifite igisobanuro cya “seed” mu rurimi rw’icyongereza. “Urubuto rutewe neza, rukabona amazi ahagije ndetse rukabona n’ibindi byose bikenerwa, rurakura rukavamo ikimera kiza, kizazamuka kikaba kirekire. Ibi nibyo Imbuto Foundation igamije mu bikorwa ikora ubu ndetse n’ibyo mu gihe kizaza.”

(Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ Umuryango Imbuto)

Ibyerekeye Umuryango

Mu 2001, umushinga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), watangijwe mu biro bya Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, mu gushaka no gutanga inkunga izafasha mu guhangana na virusi itera Sida.
Iki gikorwa cyari kigamije gutera inkunga no gufasha muburyo bwagutse umuryango nyarwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bandujwe na virusi itera Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Muri 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.
Mu muryango wacu Imbuto Foundation, tugendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti: ‘’ Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.