Ibyerekeye Umuryango

Muri 2001, hashinzwe umuryango wo kurinda no kwita ku miryango ibana n’agakoko gatera SIDA (PACFA mu magambo ahinnye y’icyongereza) kugira ngo ukusanye ibyari bikenewe mu kurwanya SIDA, ukaba warakoreraga mu biro bya Madame wa Perezida wa Repubulika. Tubinyujije muri PACFA twagaruye icyizere, dusubiza n’agaciro ubuzima bw’abategarugori n’abari batagira ingano bari barahungabanijwe na Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ababahohoteye bakabanduza SIDA ku bushake. Twiyemeje guhindura imibereho y’imiryango y’ababana na virusi itera SIDA ndetse tunafasha tunatanga ubufasha bwo kwivuza ku miryango itishoboye kurusha iyindi.

Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya, abantu bariyongera ndetse ituma twumva ko dushaka kugera ku kintu gikomeye. Twaje kumva ko niba dushaka kugera ku iterambere ry’igihugu ni ngombwa guha imiryango itishoboye ikizere, ubuzima bwiza, uburere bwiza ndetse no kwihaza mu by’ubukungu. Byari ngombwa ko duhindura izina ryacu kugira ngo tugaragaze aho twavuye ndetse n’ibyo dukora ubu. Nibwo rero muri 2007 haje kuvuka Imbuto Foundation kugira ngo yubakire kandi ikomereze kubyo PACFA yatangiye.

Imbuto bivuga “seed” mu rurimi rw’icyongereza. Urubuto rutewe neza, rukabona amazi ahagije ndetse rukabona n’ibindi byose bikenerwa, rurakura rukavamo ikimera kiza, kizazamuka kikaba kirekire. Ibi nibyo Imbuto Foundation igamije mu bikorwa ikora ubu ndetse n’ibyo mu gihe kizaza.

Icyerekezo: Igihugu gifite ubushobozi kandi gituwe n’abanyarwanda bihesha agaciro

Icyo igamije: Gushyigikira iterambere ry’umuryango ufite ubuzima bwiza, ujijutse kandi whagije mu bukungu.

Indangagaciro: Kuba abadahigwa, ubunyangamugayo, gutahiriza umugozi umwe no kwiyemeza

Imikorere: Ibikorwa by’Imbuto Foundation bijyanye na gahunda za leta, ikaba yuzuza inshingano zayo ibinyujije mu buvugizi ikora, kwegera imiryango iandukanye, kwigisha, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiruko rufite impano.