Imishinga y’Ubuzima

Umushinga ukorana n’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri

Gahunda y’Ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira ku bangavu n’ingimbi yatangiye muri 2010 yimakaza kugira imyitwarire myiza mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24 baba bari mu mashuri cyangwa hanze yayo.

Iyo gahunda ihuriwemo n’ibigo nderabuzima, club zo ku mashuri n’imiryango y’urubyiruko kugira ngo batange serivisi zikenerwa n’urubyiruko binyuze ku bafashamyumvire babitojwe.

Iyi gahunda kandi yifashishwa mu bukangurambaga bujyanye no kwirinda agakoko gatera SIDA mu rubyiruko ndetse no kugabanya umubare w’abakobwa batwara inda zitateguwe bakiri bato.

Kuri ubu abakangurambaga b’urungano 5,367 ndetse n’abaganga 124 bahuguwe ku gutanga serivisi ku buzima bw’imyororokere ku buryo bubonye urubyiruko, kandi abagera kuri 224, 957 b’urubyiruko bagezweho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.