Imishinga y’Urubyiruko

ArtRwanda-Ubuhanzi ( 2018-Kugeza None)

Artrwanda ni umushinga, watangijwe muri Nzeri 2018, ugamije kugaragaza no gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda bafi¬te impano zibarizwa mu cyiciro cy’Inganda Ndangamuco (Creative Arts Industry).

Uyu mushinga ugizwe n’irushanwa rinyuzwa kuri televiziyo hagamijwe gushakisha no kugaragaza urubyiruko rufi¬te impano zidasanzwe mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideri, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata amafoto ndetse n ‘impano mu Busizi n’Ubuvanganzo.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko, Minisiteri ya Siporo n’ Umuco hamwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).

Binyuze muri iyi gahunda:

• Urubyiruko 2400 rwitabiriye irushanwa mu gihugu cyose.

• Urubyiruko 68 batsinze ku rwego rw’igihugu ndetse babasha kw’itabira Incubation Phase
• Abahanzi 6 barushije abandi, baturutse muri buri cy’iciro, bahembwe amafranga agera kuri miliyoni 1 million.