Imishinga y’Ubuzima

Ubukangurambaga Ku mibereho myiza y’ Umuryango - Baho Neza (2019)

Baho Neza ni umushinga uteza imbere ubuzima watangijwe muri 2018 ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima ni abandi bafatanya bikorwa mu bijyanye ni ubuzima.

Uyu mushinga ufite intego yo kongera imbaraga mu bijyanye no kuboneza urubyaro ku kigero cya 25% mu myaka itatu iri imbere wongera ubushobozi bwa buri muturage bwo kubasha kubona serivisi z’ubuzima.

Ibi bizakorwa hafashwa kongerera ubushobozi ibigo nderabuzima, kugira bibashe kugira serivisi z’ubuzima zose zo kwirinda ndetse ni ubuvuzi bw’ibanze kuri buri rwego rw’akagali. Izo serivisi harimo uburyo bwo kuboneza urubyaro bwitwa "Long Acting Reversible Contraception (LARC)", ubufasha buhabwa abakuyemo inda bwitwa "Post abortion care", ndetse ni ubufasha bwo gukuramo inda mu gihe byemejwe.

Binyuze muri uyu mushinga

- Abarenze 749 bahawe uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’ igihe kirekire bwitwa "Long Acting Reversible Contraception (LARC)"

- Abajyanama b’ubuzima 14,673 bahuguwe ku bijyanye ni uburyo umubyeyi yitabwaho mu gihe atwite, igihe amaze kubyara, ndetse ni igihe inda yavuyemo.

- Urubyiruko rugera kuri 533 na "Opinion leaders" bagejejweho inyigisho ku bijyanye ni ubuzima bw’imyororokere, ndetse no kwita ku bana bakiri bato, kwirinda inda zitateganyijwe mu bangavu, ndetse ni uburyo ingimbi ni abangavu bagomba kubana ni ababyeyi