Imishinga y’Urubyiruko

Umushinga uhemba urubyiruko rw’indashyikirwa rw’Abanyarwanda (2007 – Kugeza uyu munsi)

Gutanga ibihembo ku rubyiruko rw’abanyarwanda rw’indashyikirwa, byatangijwe mu Kuboza 2007 gahamijwe guha agaciro ibikorwa by’urubyiruko rw’Abanyarwanda bageze ku bikorwa by’indashyikirwa haba mu buzima bwabo bwite cyangwa ibikorwa bagezeho bijyanye n’ibyo bize.

Gutanga ibihembo bikorwa buri myaka ibiri ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko. Kugeza uyu munsi , abantu 48, ibigo bya leta ndetse n’ibikora ubucuruzi byahawe ibihembo binyuze muri Youth Connekt Champions (CYRWA).
Abahabwa ibihembo batoranywa binyuze muri rubanda naho abagera mu cyiciro cya nyuma bagatoranywa na Imbuto Foundation.

Binyuze muri uyu mushinga:

• Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rugera kuri 48 rwarahembwe biturutse ku bikorwa by’indashyikirwa rwakoze.

• Ibirori byo gutanga ibihembo bimaze gukorwa imyaka 6.

• Ibyiciro 10 By’ Inganda bimaze kugaragara muri aya marushanwa