Inkuru Zacu

Cyrwa 2013: Chance Tubane

Nyuma yo kubona uko u Rwanda ruha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere yahisemo kuva mu mahanga ataha mu rwamubyaye. Yashyizeho ishakiro ryo kuri murandasi, tohoza.com, ubu ikaba isurwa n’abantu bari hagati ya 5000 na 6000 buri munsi bashakisha akazi, amazu cyangwa kwamamaza.

Akunda guhugura no kongerera ubumenyi abana b’abakobwa n’abategarugori. Afatanyije n’abandi yateguye icyumweru cyo guhugura no kongerera ubushobozi abari n’abategarugori aho hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye.

Kuba yarashyizeho ahantu kuri murandasi hashobora gushakishirizwa akazi ndetse hakanafasha abari n’abategarugori niyo mpamvu Imbuto Foundation yahaye Chance Tubane igihembo cya CYRWA 2013.