Inkuru Zacu

Cyrwa 2013: Clarisse Iribagiza

Yuzuye imbaraga n’ubushake uyu mwari yifashishije ubumenyi afite mu bya mudasobwa kugira ngo ahangane n’imbogamizi z’ikoranabuhanga. Yizera ko “nta muhate uzira ikosa”. Akaba akuriye isosiyete ikora iby’itumanaho rigendanwa yakoze amaporogaramu yo muri telefoni kugira ngo ihe abana b’abakobwa ahantu ho kuvugira, bashobora gukura inama ndetse bakungurana n’ibitekerezo.

Muri 2011, afatanyije n’abandi barwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga batangije sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yitwa iHills, bashingiye ku kintu cyo kwiyumvisha ko u Rwanda rushobora kuba inkomoko y’ibintu bikomeye mu ikoranabuhanga.

Kubw’imitekerereze ye ndetse n’ubushake, Imbuto foundation yahaye Clarisse Iribagiza igihembo cya CYRWA 2013.