Imishinga y’Uburezi

Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (2013 – Kugeza uyu munsi)

Muri 2013, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangije gahunda ya Early Childhood Development and Family (ECD&F) igamije gufasha mu iterambere ry’abana mu mitekerereze, imikurire n’ubwenge iyi igenewe abana bakivuka kugeza ku bafite imyaka itandatu.

Gahunda ya ECD&F ikorwa muri ubu buryo:

• Gahunda ikorerwa mu rugo mbonezamikurire rwabigenewe (Kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itandatu).

• Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikorerwa mu rugo (Kuva umwana akivuka kugeza ku myaka itatu).

• Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikorwa hasurwa imiryango (Kuva umwana akivuka kugeza ku myaka itatu).

Mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mbonezamikurire y’abana bato, ababyeyi bahabwa amahugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere binyuze mu mirimo mito ibyara inyungu (Income Generating Activities), ikabafasha guteza imbere imiryango yabo.

Imbuto Foundation itanga ubufasha ku bijyanye n’imikurire y’abana bakiri bato mu turere 15 turimo: Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Gicumbi, Gakenke, Nyamasheke, Ruhango, Nyamagabe, Nyabihu, Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Rutsiro, Nyanza na Ngororero.

Binyuze muri uyu mushinga:

• Hashyizwe ho Ingo mbonezamikurire y’abana bato 16, mu turere 15
• Abana barenga 14,000 hamwe n’imiryango yabo bagejejwe serivisi za gahunda mbonezamikurire y’abana bato.