Imishinga y’Uburezi

Umushinga utanga ubufasha mu burezi

Gahunda yo kwishyurira amashuri urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yatangiye muri 2003 ifite intego yo gufasha abana baturuka mu miyango ikennye kugira ngo babashe gukomeza amasomo.

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda , buri wese abona ubufasha bugera ku madorali 300 ku mwaka, abafasha kwishyura amafaranga y’ishuri , kubona ubwishingizi bwo kwivuza ndetse no kubona ibikoresho by’ishuri.

Buri mwaka mu gihe cy’ibiruhuko, urwo rubyiruko ruhabwa amahugurwa mu mwiherero w’ibiruhuko rukigishwa ibijyanye n’ubuzima ndetse bahagabwa n’ubumenyi ku bijyanye n’ubukungu n’andi masomo abafasha kwiteza imbere, hagamijwe kubategura ngo bazabe abanyamwuga ndetse n’abantu babasha kwigira bo ubwabo.

Kuva iyi gahunda yatangira, abanyeshuri barenga 6000 bamaze gufashwa kwiga.