Imishinga y’Ubuzima

Family Package (2001 – Kugeza uyu munsi )

Umushinga ugamije kurandura ubwandu bwa virusi itera SIDA hagati y’umubyeyi n’umwana
Ni gahunda yatangijwe muri 2001 na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.

Iyi gahunda yita ku muryango, itanga ubufasha ku miryango ibana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA cyangwa yagezweho n’ingaruka za virusi itera SIDA.

Iyi gahunda yashyizweho nk’igisubizo cyo guhashya icyorezo cya SIDA cyari gikomeje gufata indi ntera muri sosiyete nyarwanda.

Muri gahunda y’ibigenerwa umuryango harimo kurandura ubwandu hagati y’umubyeyi n’umwana atwite (EMTCT), kuboneza urubyaro, kwita ku ndyo yuzuye, ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe, ku bamaze kugerwaho n’ubwandu cyangwa n’ingaruka z’ubwandu bwa virusi itera SIDA, n’izindi serivisi z’ubuzima.

Iyi gahunda ikorera mu bigo nderabuzima 32 mu Rwanda

Binyuze muri uyu mushinga:

• Urubyiruko 73,700 rwitabiriye serivisi zo kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA.

• Abagore 26,647 babashije guhabwa serivisi zibafasha kurinda ubwandu bwa virusi itera SIDA abana babyara.