Imishinga y’Ubuzima

Umushinga ugamije kurandura ubwandu bwa virusi itera SIDA hagati y’umubyeyi n’umwana

Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro muri 2001 na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame . Iyi gahunda yita ku muryango, itanga ubufasha ku miryango yanduye agakoko ka virusi itera itera SIDA cyangwa yagezweho n’ingaruka za virusi itera SIDA.

Iyi gahunda yashyizweho nk’igisubizo cyo guhashya icyorezo cya SIDA cyari gikomeje gufata indi ntera muri sosiyete nyarwanda.

Muri gahunda y’ibigenerwa umuryango harimo kurandura ubwandu hagati y’umubyeyi n’umwana atwite (EMTCT), kuboneza urubyaro, kwita ku ndyo yuzuye, ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe ku bamaze kugerwaho n’ubwanu cyangwa n’ingaruka z’ubwandu bwa virusi itera SIDA, n’izindi serivisi.

Iyi gahunda ikorera mu bigo nderabuzima 27 binyuze mu bakangurambaga b’urungano bakanguriraga abagenerwabikorwa uburyo bwo kwiyitaho bukwiriye, kwirinda gukwirakiwza ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse no kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA .

Abagenerwabikorwa 48,895 babonye ubufasha ku bigo nderabuzima ndetse n’ibigo by’urubyiruko.