Imishinga iteza imbere imiryango itishoboye

Imali

Muri 2007, umushinga Imali watangijwe nk’uburyo bwo kuzamura imibereho y’abapfakazi ndetse n’abana b’imfubyi batunze ingo, binyuze mu buryo bwo kububaka mu mitekerereze ndetse no kubazamurira ubushobozi bw’ibyo binjiza

Umushinga Imali uhuriza hamwe abatishoboye bari muri ibyo bika byavuzwe haruguru , ukabashyira mu makoperative maze ukabigisha uko bahinga inyanya ndetse n’ibihumyo mu buhinzi bukorerwa mu nzu zabugenewe (greenhouses).

Iyo basaruye, amakoperative yabo abona amafaranga atuma buri munyamuryango abasha gukirigita ifaranga. Kugeza uyu munsi, hari koperative 22 zigizwe n’abanyamuryango 877 b’abagore ndetse n’abagabo 206