Inkuru Zacu

Inkubito z’icyeza

Amatsinda yitwa Inkubito z’Icyeza Forum for Excellence yatangijwe mu mashuri yisumbuye 10 mu Rwanda hose. Aya matsinda agizwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza, bahembwe na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame nk’bakobwa batsinze neza mu mashuri yisumbuye nabo bagafasha barumuna babo nabo bahawe ibyo bihembo.

Aya matsinda kandi akora nk’umuyoboro wo kunyuzamo ubufasha bwo guhindura imyumvire buhabwa abanyamuryango b’aya matsinda ndetse agamije kongerera ubushobozi abana b’abakobwa bakaboneraho n’umwanya wo guhugurana hagati yabo.

Abafasha myumvire batoza aba bakobwa kwigirira icyizere ndetse no guharanira gutsinda neza muri byose.

Intego yabo ni Kwitwara neza, umuhate, kugera ku ntego, kwigirira ikizere no gutsinda muri byose.