Imishinga y’Urubyiruko

Innovation Accelerator

Innovation Accelerator (http://iaccelerator.rw/) cyangwa iAccelerator ni gahunda ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye bwa UNFPA n’ikigega cy’Abongereza giharanira iterambere DFID.

iAccelerator ni gahunda y’imenyerezamyuga igamije guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo mu rubyiruko, ikanabashishikariza gutekereza mu buryo bwagutse ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, hatoranijwe imishinga ihiga indi mu gukemura ibibazo bijyane n’ ubuzima bw’imyororokere mu gihugu hose, iyo mishinga ikaba igomba kuba yashyirwa mu bikorwa mu gihe kirambye kandi ishobora kwagurwa, ndetse ikaba ifite aho ihuriye n’urubyiruko.