Amatangazo

Ishimwe ryo gucyeza Abanyarwanda b’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko

Ishimwe ryo gucyeza Abanyarwanda b’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko

Imwe ryo gucyeza urubyiruko rw’indashyikirwa, ryatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007 rigamije gushima no gutera imbaraga Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaharaniye kandi rukagera ku bikorwa by’ indashyikirwa mu mibereho yabo no mu kazi bakora, rwesa imihigo ndetse rukagira akarusho mu byo rwahisemo gukora.

Uyu mwaka wa 2017, Minisiteri y’Urubyiruko na Imbuto Foundation bishimiye kongera kubategurira igikorwa cyo gushimira Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18-35 bageze ku bikorwa by’Indashyikirwa ndetse no gushimira imiryango cyangwa ibigo bifite ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko, haba mu mirimo, kubongerera ubushobozi n’ibindi.

Urupapuro rutorerwaho mu rurimi rw’Icyongereza: http://bit.ly/2jDeOaT

Urupapuro rutorerwaho mu rurimi rw’ Ikinyarwanda: http://bit.ly/2f4WRgf