Imishinga y’Ubuzima

Umushinga ukorana n’urubyiruko mu kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA no kwirinda igituntu (2015 – Kugeza uyu munsi)

Iyi gahunda ni icyiciro cya gatatu cy’umushinga witwa ‘Mountain Movers’ watangijwe muri 2011.

Muri 2015, nibwo icyiciro cya kabiri cya gahunda igamije kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko, ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ndetse no kubakangurira kwirinda indwara y’igituntu - (Mountain Movers II) cyatangijwe.

Ababyeyi ndetse n’abana bashyizwe mu matsinda agamije kubahugura no kubafasha kugirana ibiganiro byubaka ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, imihindagurikire y’umubiri, ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kwirinda no kurwanya agakoko gatera SIDA ndetse n’inda ziterwa abangavu.

Iyi gahunda ikora ubukangurambaga binyuze mu gutanga amakuru ajyanye n’icyorezo cya SIDA ndetse n’igituntu muri za serivisi zitangirwa ku bigo nderabuzima.

Binyuze muri uyu mushinga:

• Urubyiruko rugera ku 17,862 ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwahuguwe ku bijyanye n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakigingiye no kurwanya agakoko gatera Sida.

• Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu rugera ku 54,000 rwahawe amasomo atandukanye ajyanye no kwirinda SIDA.