Imishinga y’Uburezi

Umushinga wo guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa

Muri 2005, binyuze mu buyobozi bwa Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame , Umuryango Imbuto watangije ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Muri ubwo bukangurambaga hakorwa igikorwa cyo guhemba abakobwa biswe ’Inkubito z’Icyeza’, bahemberwa ko batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro by’amashuri abanza, icyiro rusange n’amashuri yisumbuye.

Kuva iyi gahunda yatangira, abakobwa basaga ibihumbi 4,000 bamaze guhembwa kubera gutsinda neza amasomo yabo. Bahabwa ibikoresho by’ishuri, igishoboro kibafasha gutangira gahunda yo kwizigamira kandi bagahabwa n’ amasomo y’ibanze ku ikoranabunga.