Imishinga y’Uburezi

Umushinga w’umuco wo gukunda gusoma

Gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro muri 2010 n’Umuryango Imbuto.

Ni gahunda yahawe insangamatsiko igira iti “ Uyu munsi ndi umusomyi, ejo nzaba umuyobozi” ( Today a reader, Tomorrow a Leader). Mu bukangurambaga bwo gusoma butegurwa nibura inshuro enye mu mwaka, bumaze umuryango Imbuto utegura inyandiko zigenewe itangazamakuru, imfashanyigisho ndetse n’ibindi bikenewe kugira ngo abana , ababyeyi n’abarimu bakangurirwe kugira umuco wo gusoma.

Iyi gahunda ifasha ababyeyi n’abarimu kugira ubumenyi bwo kugwiza urukundo rwo gusoma mu bana babo n’abanyeshuri bigisha, ndetse bakabaha n’ubumenyi bwo kumenya kwandika.

Ubukangurambaga kandi buba burimo amarushanwa yo gusoma no kwandika ndetse no guhemba abitwaye neza.