Inkuru Zacu

Afurika haguruka! Nta gihe dufite cyo guta

Afurika haguruka! Nta gihe dufite cyo gutaAutomatic word wrap
Inkuru yanditswe na Madame Jeannette KagameAutomatic word wrap

Kugez’ubu, twanyuze muri byinshi kuva agakoko gatera SIDA kavumburwa. Twagize iterambere rikataje kuva cya gihe cyo kwiheba, aho byagaragaraga ko icyorezo cya SIDA cyari kigiye gusenya imiryango yacu, ibihugu byacu ndetse n’umugabane wacu. Iri terambere ntiryizanye cyangwa ngo rigerweho ku bw’ amahirwe. Ahubwo ryasabye ugushyira hamwe kw’abafatanyabikorwa bo ku isi yose ndetse n’ubwitange bwo kurinda abazadukomokaho iherezo nk’irya bamwe mu nshuti zacu, ababyeyi bacu, abavandimwe bacu ndetse n’abashiki bacu bahitanywe n’icyo cyorezo.

Twese hamwe dufatanyije, ubu twatangiye gutsinda icyi cyorezo.Automatic word wrap
U Rwanda nk’igihugu, rwashyizeho gahunda zitandukanye mu kurinda, kuvuganira no kwita ku bana, ababyeyi n’imiryango yanduye agakoko gatera SIDA cyangwa yagezweho n’ingaruka z’icyo cyorezo.

Ubufatanye bwacu nk’abanyagihugu bwadufashije kugabanya ubwandu bushya ndetse binongera umubare w’abisuzumisha mu bakobwa inshuro esheshatu, bivuye ku 10% muri 2005 bigera kuri 60% muri 2010. Binyuze mu kwiyemeza no gufatanya n’abaturage, twahuguye abajyanama b’ubuzima 45.000 mu gihugu hose (3 ku mudugudu) bafite inshingano zo gukangurira no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda, kwisuzumisha agakoko gatera SIDA ndetse no gufata neza imiti igabanya ubukana ku bamaze kwandura.

Mu buryo buziguye, abajyanama b’ubuzima bahugura abaturage ku byerekeranye n’imirire myiza, kwita ku mubyeyi n’umwana ndetse no gutanga inama ku bibazo bijyanye n’ubuzima. Bakurikirana serivisi ibigonderabuzima bitanga ku baturage ndetse bakanafasha mu kuvugurura ukoserivisi zitangwa aho zigitangwa nabi. Ikiza muri uru rugamba turimo rwo kurwanya SIDA ni uko bifasha guteza imbere ubuvuzi muri rusange ku mugabane wacu.

Kuba twakuraho SIDA burundu bisa nk’ibikomeye, hari na bamwe batekereza ko bidashoboka, ariko izi nzozi zishobora gushyirwa mu bikorwa turamutse dukomeje kugira ubuyobozi bwiza n’abafatanyabikorwa bafite umuhate. Dufite amahirwe yo kubigira byombi: dufite abayobozi bakora uko bashoboye kugira ngo bahindure imibereho y’abaturage babo n’abafatanyabikorwa mu iterambere nka Global Fund idutera inkunga ifatika mu kurwanya SIDA, igituntu na Malaria kandi inadufasha guteza imbere ubuvuzi muri rusange.

Mu cyumweru gitaha, I Washington D.C hazateranira inama y’abayobozi baturutse mu mpande zitandukanye z’isi kugira ngo bakusanye amafaranga yo kuzakoreshwa mu myaka 3 iri mbere mu ikurwaho ry’icyorezo cya SIDA, igituntu na Malaria binyuze muri Global Fund. Intambwe tugezeho turwanya izi ndwara eshatu muri Afurika ntiba yaragezweho iyo hataba kwishyira hamwe kw’amahanga biciye mu bufasha abafatanyabikorwa batanga binyuze muri Global Fund, kandi nkeka ko bizakomeza mu myaka iri imbere.Automatic word wrap
Ariko tugomba kumenya ko kuba twagira ubuzima bwiza ku mugabane wacu biri mu biganza byacu tugomba kumva ko dusangiye izo nshingano duteza imbere ubukungu bwacu kandi tunoza imibereho myiza iwacu.

Tugendeye ku mateka yacu mabi, twiyemeje nk’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika kuba abantu bazibukirwaho kuba barakuyeho indwara zari zihangayikishije ukubaho kwacu. Afrika igomba kwitegura! Ibyari bikomeye twarabirenze. Ubu tuzi uko twirinda, ubuvuzi bukenewe n’ubundi bufasha bukenewe. Twiteguye gutera intambwe tugana imbere, kandi twizeye ko n’isi yose izafatanya natwe muri uru rugamba.