Imishinga y’Uburezi

TWIGE NEZA DUTSINDE (2017 – Kugeza uyu munsi)

Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri badatsinda neza mu ishuri, kumenya uburyo bwiza bwo gusubiramo amasomo ngo bagire amanota meza.

Imbuto Foundation yatangije iyi gahunda ku bufatanye na UNICEF na Minisiteri y’Uburezi. Muri iyi gahunda, hashyizweho amatsinda yo kwigiramo mu bigo by’amashuri abanza bigera kuri 50 mu turere 10 turimo Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Rulindo, Gakenke, Nyabihu, Ngororero, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

Twige Neza Dutsinde ifasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza bafite imbogamizi zishobora gutuma bava mu ishuri.

Iyi gahunda igamije gufasha aba banyeshuri mu bijyanye n’imyigire (yaba mu kumenya gusoma, kwandika no kubara) ndetse n’imitekerereze yabo n’uko bashyira mu bikorwa ibijyanye n’uburinganire no guteza imbere abana b’abakobwa.

Binyuze muri uyu mushinga:

• Abanyeshuri 2 000 babashije gukurikiranwa mu bijyanye n’amasomo yabo.
• Hashyizweho amatsinda afasha abanyeshuri kwiga no gusubiramo amasomo, yashinzwe mu bigo by’amashuri abanza 50.
• Abarimu 100 bahawe amahugurwa kugira ngo babashe gutanga amasomo yihariye ku banyeshuri badatsinda neza.