Imishinga y’Urubyiruko

Umushinga w’ubujyanama bugenerwa urubyiruko (2013 – Kugeza uyu munsi)

Umushinga w’ubujyanama bugenerwa urubyiruko ni umwe mu mishinga ishyirwa mu bikorwa n’ Imbuto Foundation igamije kwita ku rubyiruko yatangijwe muri 2007.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga hategurwa ibikorwa bitandukanye ku rwego rw’igihugu bigamije guha urubyiruko ubumenyi, kongera ubufatanye, kubaka ubushobozi no gutera inkunga imishinga mito yabo.

By’ Umwihariko, umushinga w’Ubujyanama bugenerwa urubyiruko watangijwe muri 2013, utangirana n’itsinda ry’abakobwa, hagamijwe kubatoza gusesengura, gutekereza byagutse, kugira intego, kumenya kwifatira ibyemezo no kububakamo icyizere. Uyu mushinga ugiye gusozwa nyuma y’imyaka itatu, iri tsinda ry’abakobwa ryasabye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ko yatangiza gahunda isa niyo barimo, ikagenerwa basaza babo b’abanyamuryango ba AERG (Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi).

Mu mwaka wa 2016 nibwo hatangijwe gahunda y’ubujyanama bugenerwa urubyiruko rw’abasore, aho bahurijwe mu ihuriro ry’urubyiruko ryahawe insanganyamatsiko ‘Strong and Dignified’, hagamijwe ubujyanama no kubatoza kumenya gufata inshingano zo kuyobora. Ibiganiro by’iri huriro byibanze ku ihungabana nka kimwe mu bihe bikomeye uru rubyiruko rubamo mu buzima bwa buri munsi byatewe na Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

Binyuze muri uyu mushinga:

• Urubyiruko rw’abakobwa 325 bagezweho n’ umushinga w’ubujyanama bugenerwa urubyiruko.

• Mu bakobwa 325 bagezweho na gahunda y’ubujyanama bugenerwa urubyiruko, 112 nabo babaye abajyanama nyuma yo gusoza gahunda.

• Urubyiruko rw’abasore 200 bagezweho n’ubujyanama bugenerwa urubyiruko.

• Mu mushinga w’ubujyanama bugenerwa urubyiruko, dufite abajyanama 214.

• Muri gahunda y’ihuriro ry’urubyiruko, hamaze gutegurwa amahuriro 28, yageze ku rubyiruko 7, 929.