Imishinga y’Urubyiruko

YALE YOUNG AFRICAN SCHOLARS (2016 – Kugeza uyu munsi)

YYAS ni gahunda yateguriwe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ibafasha gusobanukirwa uko basaba kwemererwa kwiga muri za kaminuza zo muri Amerika.

Ibi bikorwa binyuze mu biganiro, amahugurwa ndetse n’ibizami byo kwimenyereza.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Higher Life Foundation na Yale University.

Binyuze muri uyu mushinga:

• Abanyeshuri 69 bagiye muri iyi porogaramu
• Abanyeshuri 38 baheruka gusoza amashuri, basabye kujya kwiga muri za kaminuza.
• Hamaze gutegurwa inama 2 zihuza abarezi 47 bo mu bihugu bya Afurika.