Imishinga y’Ubuzima

12+

Gahunda yiswe 12+ yatangijwe muri 2014, ikaba itanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bakobwa b’abangavu, bakurikiranwa ku bijyanye n’ubuzima busanzwe, ubukungu ndetse bakanahabwa n’ubumenyi ku miyoborere, byose bigamije kubafasha kuvumbura impano zabo no kuzikuza.

Iyi gahunda igenewe abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 12 hirya no hino mu gihugu ariko ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto mu turere 10 aritwo: Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Rulindo na Rutsiro.

Binyuze muri gahunda ya 12+, abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 12 bahurizwa mu mahuriro mato bagahbwa amasomo yo kwigirira icyizere, kuboneza imirire, kuvumbura no gukoresha impano zabo ndetse n’amahame yatuma babasha kwigira mu bijyanye n’ubukungu, n’ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Urubyiruko rw’abakobwa ruri hagati y’imyaka 18 na 25 nirwo ruyobora abo bangavu (nk’abafashamyumvire) kandi ruba rwarahuguwe mu kongerera abo bakobwa bakiri bato ubushobozi. Ayo mahuriro aba buri cyumweru, akabera mu cyumba cyatoranijwe nk’ahantu hizewe - ’safe space’.

Kuri ubu abakobwa 17,488 bamaze gusoza amasomo muri iyi gahunda ya 12+ .