URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni gute imiti yo kuboneza urubyaro ikoreshwa ?

Ugomba gufata ikinini kimwe ku munsi. Bizatuma imihango ya buri kwezi iza neza kandi idahindagurika. Gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro bituma utagira uburibwe igihe ugiye mu mihango ya buri kwezi. Igihe wafashe iyi miti bwa bwere yo kukurinda gusama ushobora kumva uribwa umutwe cyangwa ukagira isesemi.

Gukoresha imiti irinda umuntu gusama ntabwo bituma aba ingumba cyangwa ngo bigire ingaruka ku mwana igihe yari yaramaze gusama. Igihe uhagararitse imiti yo kukurinda gusama, ushobora gutwita bidatinze. Imiti yo kuboneza urubyaro iboneka muri za farumasi, kwa muganga n’ibigo byashyizweho gutanga serivisi z’ubuvuzi.