URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni gute uburyo bw’agapira bukoreshwa?

Uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’agapira ni akantu gashyirwa mu kuboko k’umugore kagakora neza mu buryo bwizewe mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu. Ubu buryo butera guhindurika kw’imihango mu buryo budakanganye. Iyo umugore ahagaritse ubu buryo ashobora guhita asama mu gihe kidatinze. Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ntabwo buteza ubugumba cyangwa ibibazo mu gutwita.