URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni izihe ngaruka ziterwa no kwifungisha burundu?

Guhagarika urubyaro kwa burundu ku bagabo no kubagore bagakurwamo nyababyeyi, ni uburyo bwo kubaga bwateye imbere. Ubu buryo bukorwa habagwa igice k’imbere mu mubiri gituma umuntu yororoka hagashyirwamo agakoresho kabasha gutuma umubiri nta kibazo ugira. Ubu buryo rero nta ngaruka bugira ku mubiri.

Kugira ngo umwe mu bashakanye yemererwe gukorerwa ubu buryo, agomba kuba yabyumvikanyeho nuwo bashakanye mbere y’uko bikorwa. Ubu buryo bwemerewe gukorwa n’abadogiteri cyangwa inzobere mu buvuzi bigakorerwa ku bitaro cyangwa ku bigo bitanga ubuvuzi (clinic). Kubagwa izo ngingo ntabwo byangiza uko umuntu yari asanzwe akora imibonano mpuzabitsina cyangwa ngo bihindure imiterere umuntu yari asanganywe.