Inkuru Zacu

Ku bagore bose bashegeshwe n’amateka akarishye y’igihugu cyacu

Ijambo rya Madamu Jeannette Kagame , Madamu w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda

Ubwo dushoje ukwezi kwahariwe umugore mu Rwanda ndetse tukaba twitegura kwinjira mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndashaka guha icyubahiro abagore batandukanye b’abanyarwanda babashije guhangana n’umutwaro uremereye w’amateka y’igihugu cyacu.

Mu 1994, igihugu cyacu cyagize ibihe bigoye by’ubwicanyi kandi bitagira umupaka. Abagore b’abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonye ubwo bwicanyi ndengakamere ndetse bibaviramo kugira agahinda gakabije.

Ni abahamya b’ibyo igihugu cyanyuzemo ndetse kigatakaza abantu b’agaciro. Ni urumuri rw’ababyeyi, abana, abakobwa n’abagore batwikiwe mu nzu nta cyizere. Ni amateka ababaje, ateye agahinda kuyavuga.

Suzanne, ubu ugize imyaka 58, wagizweho ingaruka n’intwaro ikoreshwa cyane mu ntambara yo gufata ku ngufu. Wahuye n’umubabaro ukomeye no gutototezwa ubwo interahamwe zicaga umuryango wawe n’abaturanyi bawe. Wafashwe ku ngufu, umunsi ku munsi bigeza n’aho utakaza ubwenge.

Suzanne, wambuwe agaciro ndetse n’ubumuntu mu buryo bwose bushoboka, ntushobora kwicara cyangwa guhagarara cyangwa ngo ubashe gukora imirimo yawe isanzwe. Nta nubwo ushobora kwitaba uguhamagaye.

Josephine, warokotse ubwicanyi mu 1959, 1963, 1973 ariko mu 1994 abana bawe 7 ndetse n’umugabo wawe wari kugushyigikira mu bihe bizaza bicirwa mu maboko yawe.

Yolande warahizwe amanywa n’ijoro, ufata umwanzuro wo kudatandukana n’abana bawe nk’umubyeyi. Mu kurengera ubuzima bwanyu mwese no gushakisha uburyo bwo kurokoka, abana batatu ubaha mwishywa wawe ngo abahishe.

Ariko ubwo mwongeraga kubonana Jenoside yararangiye yari wenyine afite agahinda mu maso. Yolande washyizwe mu gihirahiro ku buryo tudashobora kubyumva.

Rose wari uteruye mu biganza umukobwa wawe w’umwangavu Hyacinthe, ubwo yapfaga mwihishe mu kiriziya muri St. Famille.

Yatanzwe n’umupadiri w’umugome na nubu ugikomeje kwigisha ubutaruhuka muri za kiriziya zo mu Bufaransa.

Rose nubwo nubwo wagiye utabonye ubutabera ariko iruhukire ntabwo urupfu rwe ruzagenda gutyo gusa.

Sonia,uko ukwezi kwa Mata kugeze, uhora ubona ishusho y’umwana mutoya imbere yawe wahondaguwe, amaraso akagutarukira mu maso. Nyuma y’imyaka 17 yo kugufasha gukira ihungabana , nawe ugerageza ngo ube intwari, wageze ku rugero rwo kuba warabashije kuva muri iryo hungabana.

Abagukunda twese twifatanyije nawe kugufasha kugera kure hashoboka ngo utandukane n’ibyo bibazo.

Dianne, ubu wiga muri kaminuza , ariko umugabo wafashe umubyeyi wawe kungufu ninawe wagufashe kungufu nubwo wari ufite imyaka itanu.

Umubiri wawe ukomeje kugira ingaruka z’uwo munsi mubi wo gufatwa ku ngufu nta nubwo uzi neza niba uzigera ubasha kubyara.

Kuri mwe mwese mwibuka abanyu bajugunywe mu migezi nifatanyije namwe ubwo munagamo indabo mwibuka uko amazi yabatwaye.

Ku batazi aho ababo baguye bakaba batarigeze bamenya n’amakuru y’irengero ryabo ndabakomeje, kandi ndabihanganishije, umutima uri kuri mwebwe.

Ku batarabasha kwihanganira uwo mubabaro kandi bakirira ariko mufite umwete wo kwigira ngo mubashe kuzamura basaza banyu na barumuna banyu, ndabasabira ngo umunsi umwe muzabone amahoro ndetse no gukomera.

Ku bihebye, ndabasaba kudacibwa intege n’abahakana bakanapfobya Jenoside birengagiza amateka twanyuzemo.

Ntimukabemerere kugena uko tubaho, ntimukabemerere kongera kudukora mu nkovu no kongera kwandika amateka yacu.

Kuri mwe mwese mukunda igihugu cyacu, reka dukomeze twibuke abambuwe ubuzima, twiyunge dutegura ahazaza hacu heza kandi dukomeza kwiyubakamo ubumuntu.

Mwebwe mwihanganiye amateka ababaje y’iki gihugu , ndabashimira, mbafitiye icyizere, mpa agaciro imbaraga zanyu.

Ubwo u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, nshimiye, Suzanne, Josephine, Yolande, Hyacinthe, Rose, Sonia na Dianne kuko muhagarariye abandi bagore benshi bashengurwa n’amateka ababaje ndetse umuntu atakwiyumvisha n’ingaruka zayo.

Ndabashimiye banyarwandakazi kubera gukomeza kugira ubutwari bwo kwiteza imbere, kwaguka no kwiha agaciro.

Niba se mwe mutaracitse intege, twe twabitinyuka dute?