Inkuru Zacu

Emelyne Cishahayo Umukobwa watsinze neza

Emelyne Cishahayo, akora nk’umwarimu wunganira abarimu (Tutorial Assistant) muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi, mu ishami ry’ababyaza.

Kuva ngitangira kwiga, nari umunyeshuri ugira umwete, nahoraga nsubiramo amasomo yanjye buri munsi kandi ibyo byatumaga nguma ku mwanya wa mbere nkiga mu mashuri abanza.

Ngiye mu mashuri yisumbuye, nabonaga ukuntu ababyeyi banjye bagorwa no kunshakira amafaranga y’ishuri njyewe n’abavandimwe banjye barindwi. Nafashe umwanzuro wo gukora cyane kugira ngo nereke ababyeyi banjye ko mpa agaciro imvune bagira banshakira amafaraga y’ishuri ngo nige.

Nsoje amashuri yisumbuye nagize umugisha wo kujya kwiga mu Ishuri ry’ubuforomo rya Rwamagana, niha intego yo kunoza Icyongereza cyange n’Igifaransa.

Ubuzima bwanjye bwarahindutse ku buryo nabaye icyitegererezo, ndibuka ko nkiga mu mashuri yisumbuye abarimu bajyaga bavuga ngo mujye mwitondera abakobwa babona amanota ya mbere.

Hamwe n’abandi twajyaga tubona amanota ya mbere mu ishuri bikagaragaza ko abakobwa ari abantu bashoboye kandi ibyo byanyongereraga icyizere cyo gutsinda neza mu buzima kandi ibyo byarakomeje kugeza uyu munsi.

Ni ingenzi ku bakobwa kugira ngo bagire icyerekezo, intego ndetse no kwiyemeza kugira ngo bagere ku bintu bikomeye. Icyo nabwira abakobwa ni uko umugore afite inshingano zo kwigisha igihugu ahereye ku bamwegereye kandi kugira ngo abikore ni uko na bo baba barize neza atari ibyo gusa bahabwa mu ishuri ahubwo n’ibyo basoma.

Icyitegererezo cyanjye ni Madamu Jeannette Kagame, uretse ko ari umugore w’umukuru w’igihugu ni n’umuntu ushyira mu gaciro, ufite ubushobozi no kwakira buri wese nubwo aba afite izindi nshingano zitoroshye.

Bibayeho nkaba umuyobozi najya mbikorana ukwicisha bugufi ndetse no kumva buri wese nk’uko nabimubonanye. Uruhare rwe mu kudushyigikira ni ikintu cy’ingenzi duha agaciro kandi tukacyishimira.

Ntabwo nshimira gusa uburyo nagiye nshyigikirwa n’Umuryango Imbuto ahubwo ndanashimira akazi gakomeye bakomeje gukora mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.