Inkuru Zacu

Umuryango Imbuto watangije ku mugaragaro Irerero ndetse na gahunda yo kwita ku muryango i Gikomero

Mu myaka mike ishize, ubushakashatsi ku mikurire y’abana bato bwagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy’imikurire y’abana mu myaka itatu ya mbere y’ubuzima bwabo, kikaba ari ikibazo kigomba kwitabwaho.

Ibyo byatumye, mu Rwanda hashyirwaho politiki y’amashuri y’abana b’incuke y’icyitegererezo ku rwego rw’utugari, muri Nzeri 2011.

Ni ikintu cy’ingenzi ku gihugu bigendanye na gahunda y’uburezi n’ubuzima, ko abana bagaragaza ibibazo hirya no hino mu miryango ikennye bitabwaho mu rwego rwo gutegura ahazaza habo.

Muri iyi politiki yo kwita ku bana, byagaragajwe ko kugira ngo gahunda y’amarerero itange umusaruro ari uko ababyeyi bayigiramo uruhare.

Ni yo mpamvu hatangijwe gahunda y’irerero ku bana bari munsi y’imyaka itandatu ndetse na gahunda y’umuryango, ikaba itanga serivisi z’uburezi ndetse n’ubuzima ku bana bari munsi y’imyaka 6 n’imiryango babarirwamo.

Muri Nyakanga 2013, cyabaye igihe cyiza cyo kwishimira igerwaho rya gahunda y’Amarerero, ubwo Madamu Jeannette Kagame yafunguraga ku mugaragaro ishuri ry’inshuke ry’icyitegererezo mu karere ka Kayonza.

Uwo munsi kandi hahise hatangira kubakwa andi Marerero icyenda hirya no hino mu gihugu hagendewe kuri urwo rugero.

Ayo marerero ntabwo yubastwe ngo afashe gusa mu kwigisha abana ubumenyi bwo ku ishuri nko gusoma ahubwo, yanubatswe kugira ngo ajye afasha ababyeyi ngo bahigire akamaro ko kurera umwana neza kumugaburira neza ndetse no kumufasha mu myigire.

Abajyanama b’ubuzima bahuguwe n’abaganga nibo bari ku ruhembe muri gahunda y’Amarerero, badahari ntabwo amarerero yaba atangirwamo ubutumwa bwo kwigisha abagize umuryango.

Kuva Irerero rya Miyove mu karere ka Gicumbi, ryatangira muri Kanama 2014, rimaze kwakira abana barenga 200 muri gahunda yaryo.

Uhereye ku myubakire y’ibyumba bigiramo n’ubusitani by’Amarerero, bigaragaza ko bifaha mu kubaka imitekereze y’umwana.

Ibyo bifasha abaturage kuba bakurikiza iyo myubakire mu bushobozi bwabo bakubaka amarerero hirya no hino aho batuye mu gihe kizaza.

Nyuma yo gusura Irerero rya Miyove nasanze byigaragaza ko abana bafashwe neza. Iyo ukibabona bicaye mu ishuri uba ureba ari nk’abandi banyeshuri bose ndetse uhita ubona ko abo bana badasanzwe.

Baraganira ndetse bagasubiza neza ku rwego rutandukanye n’urw’abandi bana bo ku kigero cyabo.

Amashuri bigiramo ahera kuri 0-6, bitewe n’ikigero cya buri mwana.Abarimu babigisha, bafasha abana ku buryo bishimira ahantu bari, bakabigisha ibintu byoroshye byo ku rwego rwabo bisaba kurebesha amaso. Uko bagenda bakura bigishwa kubara, gusoma, kwandika ndetse n’isuku.

Integanyanyigisho y’Amarerero yibanda cyane ku kamaro ko kwita ku buzima bw’umwana mu kumurera ndetse no kumufasha kubona ibyo akeneye byose kuva ari munda kugeza ku myaka itandatu ya mbere y’ubuzima bwe kuko ari igihe cy’ubuzima kigoye.

Akaba ari yo mpamvu kuri ayo Marerero hanatangirwa gahunda yo kwigisha no kumvisha ababyeyi akamaro gakomeye ko kwegera no kwita ku bana.

Abajyanama b’ubuzima baremesha inama hanze ku kibuga cy’ishuri bakigisha ababyeyi bifuza kwiga uko bafasha abana babo bakagira ubuzima bwiza ndetse na bo ubwabo bakiyitaho.

Ntabwo urwego rw’ubuzima rujyana gusa n’ibijyanye n’imirire ahubwo harimo n’akamaro k’uko ababyeyi bafasha abana babo mu myigire.

Mu Gushyingo 2009, nibwo Irerero rya mbere ryatangijwe mu karere ka Gasabo,ni igikorwa cyihariye cyari gitangiye mu murenge wa Gikomero.Twizera ko abana n’ababyeyi bazungukira muri iyi gahunda ndetse na serivisi zabegerejwe.

Kuko hatarubakwa Amarerero ahagije hirya no hino mu gihugu, hizewe ko abaturage bazafata iyambere mu kugeza izi serivisi aho batuye.

Kugira ngo umubare w’abana bagana mu Marerero wiyongere, gahunda yo guhugura ababyeyi benshi ikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo babyitabire. Ibyo byose ni ukugira ngo gahunda y’uburezi nk’imwe muri gahunda z’Uumuryango Imbuto ndetse ikaba na gahunda y’igihugu igerweho.