Inkuru Zacu

Umpunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA: Gukomeza kongera imbaraga mu kurwanya SIDA

Abagize umwe mu miryango mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru ahitwa mu Kinigi, bagiye kwipimisha basanga baranduye virusi itera SIDA kandi ari bwo bwa mbere bari bagiye kubyara.

Bakomerekejwe n’ayo makuru ntibongera gusubira kwa muganga.

Nyuma yo kubona ko batigeze bagaruka ngo bakomeze gukurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze, umuforomo wabakurikiranaga yabigaragarije umufashamyumvire w’Umuryango Imbuto witwa Françoise maze ajya kubasura iwabo mu rugo.

Françoise yaganirije uwo muryango, nawe abaha ubuhamya by’uburyo ari umugore ubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, agamije kubatera umwete ngo be kwiheba. Yakomeje kubababa hafi no kubashishikariza kwita ku buzima bwabo bagana ku kigo nderabuzima kugira ngo bahabwe serivisi zabateganyirijwe.

Biturutse ku bujyanama bwe basubukuye gahunda zo kwa muganga maze babyara abana b’impanga bazima.

Inkuru nk’iyi igaragaza ko hakiri urugendo rwo gukomeza kwibutsa abantu ko gufatanya kurwanya SIDA ari ikintu cy’agaciro kandi kiruta ibindi.

Mu muryango Imbuto, dukomeza kugira icyizere iyo tubona iterambere rigenda rigerwaho muri gahunda nk’iyi y’ibigenerwa umuryango igamije kwegereza sosiyete ibikorwa by’ubuvuzi bikenewe mu gukomeza kugabanya ubwandu bushya ndetse no guca ikibazo cyo kwanduza umwana SIDA igihe nyina amubyara.

Ku rundi ruhande biragoye kuvuga ko wahagarika virusi yibasiye miliyoni 78 ndetse ikaba imaze guhitana miliyoni 39 kuva yatangira kuvugwa cyane mu myaka ya 1980.

Munsi y’Ubutayu bwa Sahara gusa habarurwa abantu bagera kuri 71% babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA kandi 91% bafite iyo virusi ni abana.

Kuba maso cyangwa se kwirinda nicyo cyonyine gishoboka kugira ngo ahazaza tuzabe dufite Isi nziza itarangwamo Virusi ya SIDA.

U Rwanda na rwo ruhanganye n’icyo cyorezo cyakwirakwiye cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo gufata ku ngufu byabaye nk’intwaro maze abagore benshi bakanduzwa iyo Virusi.

Igihugu gikwiye kwita cyane ku bihumbi by’abantu bafite ubwandu bwa Virusi ya SIDA badafite ibigo by’ubuvuzi byo kubakurikirana.

Mu guhangana n’iki kibazo, guverinoma ndetse n’inzego za sosiyete sivile bakoze uko bashoboye mu gushyiraho ndetse no guteza imbere gahunda nyinshi zitandukanye zerekeza u Rwanda kuzagera aho rubaho nta bantu bafite ubwandu rufite.

Imiti igabanya ubukana yegerejwe abayikenera ndetse hagashyirwa imbaraga mu gukumira ubwandu bushya.

Izo ngamba zagutse zagabanyijeho 50% z’ubwandu bushya ndetse 80 % by’abahitanwaga na SIDA baragabanutse guhera mu 1994.

Uyu munsi umubare w’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA wagabanutseho 3% kandi minisiteri y’Ubuzima ikomeje kubigira intego binyuze mu kwigisha abaturage ndetse no kurandura virusi ya SIDA.

Mu gukomeza kugendera muri gahunda y’igihugu y’ubuzima, Umuryango Imbuto ukomeje kwibanda mu gukomeza gufasha no guha ubumenyi amatsinda y’abantu ku bijyanye n’agakoko ka virusi itera SIDA binyuze muri gahunda nk’iyibigenerwa umuryango, (Family Package), Mountain Movers, kwigisha urubyiruko ibijyanye n’imyororokere n’uburenganzira bwarwo.

Izi gahunda zirakomeza mu gukomeza gucyemura ibibazo bigenda byibasira abaturage.

Kuri twebwe, gukemura neza ibibazo by’inzitizi ku bagenerwabikorwa, ni ko gukomeza urugendo kwacu mu kubafasha ndetse no kugaragaza ibibazo biba bimeze nk’aho bitigeze byitabwaho cyangwa ngo bivugwe.

Umuryango Imbuto watangiye mu 2001, utangirana na gahunda y’Ibigenerwa Umuryango ((Family Package) ifasha imiryango ibana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA guhera nyuma ya 1994.

Uyu mushinga wibandaga ku bagore batwite kandi baranduye Virusi itera SIDA bagafashwa kutanduza abana igihe bababyara.

Kugeza ubu, iyi gahunda iboneka ku bigo nderabuzima 27 byo mu turere 6, uyu mushinga unatanga serivi zo kuboneza urubyaro, gusaba abagabo kubigiramo uruhare, kwegerezwa imiti ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze.

Indi mishinga ibiri yo gukangura urubyiruko yaravutse kuko urubyiruko rukenera porogaramu zo kurwongerera ubushobozi ndetse n’amakuru atandukanye ajyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’imyororokere.

Umuryango Imbuto watanze amahugurwa ku bafashamyumvire bafasha urubyiruko kugira imyitwarire iboneye ndetse no kwitabira serivisi zitangirwa ku bigo nderabuzima.

Mu murongo wo gukomeza kugera kubagenerwabikorwa, Umuryango Imbuto ukemura ibibazo byo kugira ipfunwe ndetse n’akato gakorerwa ababana n’ubwandu bwa virusi ya SIDA bakagezwaho serivisi zikenewe.

Kurwanya ubujiji ndetse n’ivangura byari bigamije guhindura imitekerereze n’imyumvire ku cyorezo cya SIDA.

Icyorezo cya SIDA kigitangira kwaduka, cyavuzwe mu buryo butandukanye abantu bagatanga amakuru atari yo ku bijyanye n’uburyo yandura n’ibimenyetso byayo.

Binyuze mu bukangurambaga bwo kwigisha, abantu barashyize basobanukirwa n’ibyingenzi kuri iyi ndwara ndetse n’uburyo buhamye bwo kuyirinda.

Nk’isi yose tugomba kudacika intege mu gufasha ndetse no gushyigikira abahanga mu gushaka umuti uvura SIDA burundu.

Isi yose irwana n’uburyo bwo gutuma ubwandu bwa SIDA bugera kuri zeru kandi ingamba twihaye ziratuganisha kuri urwo rwego.

Twese hamwe, reka dufatanye kugira ngo tugere ku rwego rwo kurandura SIDA

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto
Urujeni ‘Feza’ Bakuramutsa