URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni ibihe bimenyetso by’ubwangavu ku bakobwa?

Ubugimbi ku bakobwa butangira hagati imyaka 8-13. Muri icyo gihe, umubiri w’abana b’abakobwa urahinduka, amabuno akabyibuha ndetse bagapfundura amabere.

Mu gihe cy’ubugimbi ku bakobwa, ni naho batangira kujya mu mihango buri kwezi kandi umukobwa wageze muri icyo gihe aba ashobora gutwita.

Imihango ni igihe ngaruka kwezi kimara hagati y’iminsi 3-7 .Iyo umukobwa agiye mu mihango, umubiri usohora ibintu biba byaramaze kwirema muri nyababyeyi byitegura kuzarera intanga igihe umuntu azaba yasamye.

Ayo maraso asohoka mu mubiri aciye mu gitsina .Iyo umukobwa agitangira kujya mu mihango, bikunda kumutungura kuko biba aba ataragira gahunda idahindagurika ndetse habaho no kuribwa mu nda.