Inkuru Zacu

Ubumenyi, Ubufatanye, Ubushobozi… nyuma y’imyaka15

Uyu mwaka, ni isaburuku y’imyaka 15, Umuryango Imbuto umaze ubayeho kandi ni umusingi ukomeye.

Nk’umunyamuryango mushya w’Umuryango Imbuto, uyu mwaka wa mbere wambereye uwo gufungura amaso no kubona umusaruro w’akazi gakomeye kagiye gakorwa mu gihe cy’imyaka irenga icumi kugeza uyu munsi.

Byabaye igikorwa kintera umwete, kubona ukuntu mu mishinga yacu itandukanye umuryango Imbuto wagize uruhare rukomeye rwo gutuma ari mu nzego za Leta n’Imiryango itegamiye kuri Leta harabayeho kuzuzanya mu guhindura ubuzima bw’abantu b’imbabare muri sosiyete.

Kubona umubyeyi wa nyakamwe abasha kwishyurira abana amashuri, kubishyurira ubuvuzi binyuze mu kwizigamira , abana bato b’abakobwa bigishijwe ibijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere,uko babaho muri sosiyete no kwigishwa ibijyanye n’ubukungu bagafashwa kureba imbere no gutera ahazaza habo neza.

Abahungu n’abakobwa barangije amashuri yabo yisumbuye biturutse ku nkunga n’umutima mwiza w’abafatanyabikorwa. Hari kandi kwishimira imiryango ifite ubuzima bwiza biturutse kuri serivisi z’ubuzima zorohejwe kandi zikabegerezwa.

Ibi byose byavuzwe, biri mu bifasha buri wese kuzamura imibereho myiza no kugira ubuzima buzira umuze muri sosiyete.

Twatangije ibikorwa byo kwishimira isabukuru y’imyaka 15 duhuza abanyamuryango bose b’Umuryango Imbuto. Ni igikorwa cyanitabiriwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame nk’Umuyobozi Mukuru washinze Umuryango Imbuto n’abanyamuryango bose ndetse n’inzego zishyira mu bikorwa ibikorwa bitandukanye ku rwego rw’Akarere.

Wari umwanya mwiza ndetse n’uburyo ku banyamuryango bashya ndetse n’abasanzwe mu muryango Imbuto kurebera hamwe ibyaranze urugendo rurangiye, kwibukiranya indangagaciro n’intego z’umuryango ndetse no kunoza ingamba zizifashishwa mu kuguma mu murongo wo kugeza ku baturage ibyo bakeneye cyane cyane kubongerera ubushobozi butuma bifasha bo ubwabo.

Twasubije amasomo inyuma muri 2001 ubwo twatangira urugendo dufashijwe na PACFA, Umuryango ufasha ukanita ku babana na virusi itera SIDA, ukaba warageneraga ubufasha iyo miryango y’abanduye agakoko gatera SIDA kubera gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi gahunda kuri ubu izwi nka gahunda y’ibigenerwa umuryango (Family Package) akaba ari umushinga utanga serivisi zifasha umubyeyi kutanduza uwo atwite , kubafasha ku bijyanye n’ubujyanama , kugira inama abagabo na bo bakabigiramo uruhare, guhugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere mu by’ubukungu binyuze mu gukora ibikorwa bibyara amafaranga .

Uko umuryango wagendaga waguka, mu mwaka ukurikiyeho ibikorwa byo kwigisha urubyiruko na byo byiyongereye muri iyo gahunda.

Umushinga wo kurihira urubyiruko waje ari igitekerezo cyo gutegura abayobozi b’ahazaza.

Kugeza ubu, abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu (6,000) barangije amashuri yabo yisumbuye kubera impuhwe z’imiryango itandukanye n’abantu ku giti cyabo bumva neza akamaro ko gutanga uburezi ko ari ugufungura imiryango kuri urwo rubyiruko.

Kugera ku ntego kwabo bigaragazwa n’ibikorwa bitandukanye bageza mu miryango yabo na sosiyete yaho batuye bagaragaza ko baha agaciro ubumenyi bahawe n’ibyabatanzweho.

Hagamijwe guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, gahunda zo gukorana n’urubyiruko zibanze cyane ku bakobwa.

Byari ibyishimo bitavugwa ubwo twizihizaga isabukuru y’imyaka 10 y’Ubukangurambaga ku bakobwa umwaka ushize aho abakobwa basaga ibihumbi bine bahembwe kubera gutsinda neza mu mashuri ndetse bakanatera intambwe mu gukuraho imipaka ijyanye n’ubusumbane bw’ibitsina mu kwiga.

Uruhare rwacu mu kwibanda ku burezi, rwuzuzanyije na gahunda yo kongerera ubushobozi urubyiruko ndetse no kurukurikirana (YEMP), hagamijwe kubaha urubuga kugira ngo bagire uruhare rufatika mu buzima bwabo.

Mu myaka ishize, twagize amahuriro 20 y’urubyiruko yateguwe ku nsangamatsiko zitandukanye, kugira ngo bakomeze kugira imbaraga n’ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere, kugira imitekerereze isesengura ndetse n’ubumenyi bubatinyura bwo kuvugira mu ruhame.

Binyuze muri iyi gahunda, abakobwa 300 bakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahujwe n’abayobozi bafite impano zidasanzwe kandi turizera ko bizagira uruhare mu gutyaza ahazaza ha buri wese.

Ni muri urwo rwego hanatangiye gahunda yo guhemba Urubyiruko rw’Indashyikirwa rwagize uruhare mu kwizamura.

Mu guhemba urubyiruko rw’indashyikirwa, dufite icyizere ko gutanga ibyo bihembo bitera umwete abandi twavugamo nko guhemba umukobwa utwara indege, umugore w’inzobere mu kubaga, abakinnyi kabuhariwe mu gusiganwa ku maguru, umwarimu wakoze imiti itandukanye ndetse n’abo mu itumanaho.

Ibi ni ibintu byiza kandi nk’uko mushobora kubitekereza ko urugendo rw’imyaka 15 rutari rworoshye ariko rwabaye umusingi wo gutangiza undi mushinga w’imyaka irenga 20 iri imbere.

Guhera ku bagenerwabikorwa bacu bato bo mu Marerero, ingimbi zigishijwe ibijyanye n’imyororokere, ababyeyi bigishijwe uburyo bwo gukora ibikorwa bibyara amafaranga kugira ngo bateze imbere imiryango yabo.

Umuryango Imbuto ukora uko ushoboye kugira ngo wongerere ubumenyi n’ubushobozi abagenerwabikorwa bawo bo muri buri rwego.

Ubwo dutangiye ikindi cyiciro, tugamije kureba imbere mu gutsura umubano kandi dukomeza gukorana n’inzego za Leta n’Imiryango itegemiye kuri Leta n’abantu ku giti cyabo kandi dushimira n’abakomeje kudufasha kugira ngo dukemure ibibazo kandi twubake sosiyete.

Dutuye iyi sabukuru abantu bose twakoranye bakatuba hafi mu kubaka urwego rw’ubuzima , uburezi n’igihugu kandi turabashishikariza gukomeza gufatanya natwe kwishimira imishinga itandukanye tugenda tugeraho no gufatanya mu bikorwa biri imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto
Urujeni Feza Bakuramutsa