Uwashinze Umuryango Imbuto akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga

Nk’umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bagize inama nkuru z’abafata ibyemezo mu miryango mpuzamahanga itandukanye. Imwe muri iyo miryango ni: Global Fund Africa, Global HIV Vaccine Entreprise n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abagore rirwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Madamu Jeannette Kagame kandi ni komiseri mu muryango w’abibumbye ishami rirwanya SIDA ndetse no mu muryango LANCET, akaba ari n’umuyobozi wungirije w’umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ushinzwe kurwanya SIDA – OAFLA.

Umuryango IMBUTO

Imbuto ni ijambo rifite igisobanuro cya “seed” mu rurimi rw’icyongereza. “Urubuto rutewe neza, rukabona amazi ahagije ndetse rukabona n’ibindi byose bikenerwa, rurakura rukavamo ikimera kiza, kizazamuka kikaba kirekire. Ibi nibyo Imbuto Foundation igamije mu bikorwa ikora ubu ndetse n’ibyo mu gihe kizaza.”

(Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ Umuryango Imbuto)

Ibyerekeye Umuryango

Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Muri 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.