URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni ibihe bimenyetso by’ubugimbi ku bahungu?

Igihe cy’ubugimbi ku bahungu gitandukanye no ku bakobwa kuko bo butangira hagati y’imyaka 10 -15.

Ku bahungu imihindagurikire yabo ni iyi ikurikira:

1. Abahungu batangira kubona umubiri wabo ugenda wubakika bakaguka.
2. Igitsina cyabo kiba kirekire kikanabyibuha ndetse n’agasabo k’intanga kagakura.
3. Abahungu batangira gushyukwa no kwiroteraho, bwacya bagasanga batoheje amashuka. Guhera mu bugimbi, umuhungu ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye abasha gutera inda.