URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ubwangavu cyangwa ubugimbi bisobanura iki?

Ubugimbi ni igihe cy’ubuzima abahungu n’abakobwa bageramo, imyanya myibarukiro yabo ikaba yakuze ku buryo babasha kororoka.

Iyo myaka iri gahati ya 8-13 ku bakobwa ndetse 10-15 ku bahungu. Bitewe n’imikurire ndetse n’imihindagurikire y’ubuzima bamwe bashobora kugera muri icyo gihe hakiri kare naho abandi bo bagatinda kukigeramo.Mu gihe cy’ubugimbi umubiri uba urimo guhindagurika bidasanzwe.

Abakobwa n’abahungu bari mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu batangira kubona barimo bagenda babyibuha kandi bakaba barebare, ibice byabo by’imyororokere bigakura ndetse imisatsi igatangira kumera ku bice bitandukanye by’umubiri wabo.