Inkuru Zacu

Umutoni Veronise umukobwa watsinze neza

Nitwa Umutoni Veronise,Ndashimira Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umuryango Imbuto kubera kuntera umwete, kunyongerera ubushobozi no kunshishikariza kuba indashyikirwa .

Umutoni Veronise ni umunyeshuri wabonye buruse ya perezida yo kujya kwiga muri Kaminuza ya gikirisitu ya Okalahoma (Oklahoma Christian University).Veronise ni umukobwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ababyeyi be bishwe afite imyaka itatu.

Nubwo ubuzima bwo kurererwa mu kigo cy’imfubyi bitari byoroshye, Veronise ntibyatumaga adakora neza ku shuri. Yashyiragaho umwete agaharanira kubona amanota ya mbere mu ishuri, ibyo bishimangirwa n’uko Imbuto Foundation yamuhembye inshuro ebyiri kubera gutsinda neza mu ishuri.

Ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, yahembwe mudasobwa ndetse anahugurwa ibyumweru bitatu amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga. Arenda gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi (electrical engineering).

Kumenya ko hari abantu bamwitayeho kandi yatsinda bakamuhemba byamuteye kwishima ndetse bimubibamo icyizere cyo gukomeza gukora cyane no kurenga ibibazo byaba bimwugarije byose.