URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko umukobwa yasamye?

Ibimenyetso by’ibanze byo gutwita ni ukubura imihango ya buri kwezi, ukubyimba kw’amabere, isesemi, kubura ubushake bwo kurya ndetse n’amarangamutima agahinduka. Iyo wanduye virusi ya SIDA uba ugomba kwita cyane ku gufata imiti muri icyo gihe cyose utwite. Igihe wibaza ko ushobora kuba utwite uba ugomba kugana ikigo nderabuzima kikwegereye bakagukorera ibizami ndetse bakakugira n’inama. Ugomba kwirinda itabi, ibiyobyabwenge, n’ibinyobwa bisembuye igihe utwite.