URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Virusi itera SIDA ni iki?

Virusi itera SIDA ni agakoko kambura umubiri ubudahangarwa. Virusi ya SIDA ica umubiri intege ikawambura ubudahangarwa maze igatera ubwandu bw’indwara. Iyo itavuwe hakiri kare Virusi ya SIDA itera indwara zitandukanye bikarangwa no gucika intege k’umubiri ku buryo uba utakibasha guhangana n’indwara. Abantu barwaye SIDA iyo nta miti bafata igabanya ubukana bwayo bashobora kumara imyaka itatu gusa. Iyo umurwayi wa SIDA afashwe n’izindi ndwara kandi nta miti igabanya ubukana anywa, icyizere cy’ubuzima ni umwaka umwe. Abantu barwaye SIDA baba bagomba gufata imiti kugira ngo bakumire gupfa vuba.