Inkuru Zacu

Gushyigikira intego z’Umuryango Imbuto

Nshuti Banyarwanda,

Nitwa Maureen Ruettgers. Nagize umugisha wo kuba umuyobozi wa mbere w’Inshuti z’Umuryango Imbuto, umuryango watangiriye i Boston, Massachusetts, ufite intego zo gushyigikira icyerezo cy’Umuryango Imbuto binyuze mu guhuza abantu no guhuza ibikorwa byo gukusanya inkunga.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango umaze, nijejwe no gusubiza amaso inyuma nkatekereza uko umuryango wanjye, nanjye ubwanjye twanyuzwe n’u Rwanda, igihugu gitoya, kiri mu mutima wa Afurika ndetse ndavuga gato n’uburyo ninjiye mu bikorwa by’Umuryango Imbuto nyuma y’igihe gito utangijwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame.

Kimwe n’abandi bose, mu gutangira umuryango wacu wari uzi bikeya ku banyarwanda nk’abantu bihariye, bitanga, bigize, bafite icyerezo, biha agaciro nubwo bari barimo guhura n’inshingano zikomeye zo kongera kwiyubaka no kubaka igihugu.

Ndibuka neza umunsi wa mbere wo guhura n’abagore bo mu Rwanda, hari muri 2001 mu ishuri rya Havard, mu ihuriro Kennedy School of Government Forum ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Abagore baharanira amahoro.’

Nubwo hari hashize igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bagaragaje ko basobanukiwe inshingano zabo maze biradushimisha cyane.

Abitabiriye bari abayobozi b’umuryango w’abasukuti (Scout), abafite za hoteli, abakora mu buvuzi, minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, abacamanza ndetse n’abayobozi b’ubutere.

Mu myaka yakurikiyeho nakomeje kwishimira iyo mikorere ubwo natangiye gukorana na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’ikipe yose y’Umuryango Imbuto.

Ku rundi ruhande, umukobwa wanjye Polly Ruettgers Fields na we yashimangiye ko abanyarwanda badasanzwe. Yakoraga muri gahunda ya Clinton yo kurwanya SIDA no mu muryango Inshuti mu Buzima ku bufatanye na guverinoma y’u Rwanda na gahunda ya Madamu Jeanette Kagame yo kwita no gukurikirana imiryango ibana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Polly yatunguwe n’icyerekezo cy’u Rwanda ndetse n’uburyo rukora mu kwegera abaturage, ibintu bifasha cyane mu kurinda icyorezo cya SIDA umubare w’abatari bacye.

Umubano wihariye w’umuryango wanjye na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umuryango Imbuto umaze imyaka irenga icumi kuko watangiye ubwo yari yakiriye inama ya mbere ihuza abagore b’abakuru b’ibihugu barwanya icyorero cya SIDA (OAFLA) ni mu myaka myinshi ishize.

Nk’umuntu washinze umuryango ndetse akaba anawukuriye, Madamu Jeannette Kagame yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo akusanye ubushobozi ndetse atangiririye ku byihutirwa gukorwa.

Iyo nama ya OAFLA yahuriranye n’ubukangurambaga ku rwego rw’Umugabane wa Afurika bugira buti “ Fata umwana wese nk’uwawe.”

Iyi nsanganyamatsiko yageze ku rundi rwego kuko icyo gihe madamu Jeannette Kagame yasabye buri wese witabiriye iyo nama , kubyumva no kubishyira ku rwego rw’igihugu aturukamo.

Nk’umuryango twashyigikiye icyo gikorwa ndetse tukibonamo amahirwe yo kuba twashyigikira ibintu natwe twumva neza.

Ibyo rero byafunguye umubano uhoraho ndetse n’imikoranire yihuse mu gukorana n’Umuryango Imbuto.

Nagiye mbazwa kenshi, ngo ese Madamu Jeannette Kagame wamusobanura ute ? Igisubizo n’ubundi ni cya kindi nti “ Ni umugore ureba kure, udasanzwe kandi utarambirwa guha agaciro, kubaha ndetse no kurengera umwana nk’uwe.”

Iyi myaka 15 ni igihamya kidasubirwaho kigaragaza ukwitanga kwa Madamu Jeannette Kagame. Mu nshingano ze nk’umugore w’umukuru w’igihugu ntabwo yita ku bijyanye n’igihugu cye gusa ahubwo n’Isi yose kuko ari umuyobozi utanga urugero ku bandi.

Nk’umuyobozi mukuru w’Umuryango Imbuto, yagaragaje ko ari umuryango urangwa no kwiyemeza no gukora cyane bikaba byarabyaye imbuto zifatika z’Umuryango Imbuto ndetse n’Inshuti z’Umuryango Imbuto mu myaka mike ishize.

Umwaka ushize, Inshuti z’Umuryango Imbuto zakoze igikorwa cyo kurihirira abanyeshuri 300 ndetse no gushyira ibikoresho mu nzu 40 zubatswe n’Umuryango AVEGA Agahozo zubakiwe abapfakazi n’imiryango yabo barokotse Jenoside.

Ibikorwa by’umuryango Imbuto ubisanga mu byiciro bitandukanye nk’ubuzima, kongerera ubushobozi urubyiruko, guteza imbere uburezi iki cyo cyabaye nk’ikirangantengo cy’Umuryango Imbuto kandi gifata umwanya mu mutima wanjye.

Mu myaka ishize abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu barangije amashuri yisumbuye barihiwe amashuri ndetse abakobwa basaga ibihumbi bine bahawe ibihembo kubera gutsinda neza amasomo yabo mu bizamini bya Leta.

Mbona muri uku kwezi twizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, iki ari igikorwa cy’indashyikirwa gushimira aba bana b’abakobwa kubera kwitwara neza no ku bw’ibikorwa byabo.

Mboneyeho kwifuriza Umuryango Imbuto ndetse n’abakozi bawo bose Isabukuru nziza y’imyaka 15, imyaka y’akazi gafite ubusobanuro buhambaye.

Ubufatanye na sosiyete nibyo bituma intego z’Umuryango Imbuto zigerwaho ndetse hakabaho kwagura ibikorwa, bikaba bituma natwe twisanga mu muryango.

Dutewe ishema n’Umuryango Imbuto n’uruhare rwawo rwo kubaka ahazaza heza h’u Rwanda.

Ni ibikorwa bikomeye kandi nizeye ko n’abandi bazabyishimira bakabitera inkunga . Twese dufite imbaraga zo gushyira hamwe tugakora impinduka nziza ndetse no mu yindi myaka 15 iri imbere.

Maureen Ruettgers

Uwanditse iyi nkuru n’Umuyobozi mukuru w’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Inshuti z’Umuryango Imbuto washyizweho mu gushyigikira icyerecyezo cy’Umuryango Imbuto. Kanda kuri iyi nzira ikugeze ku yindi nkuru bifitanye isano http://www.newtimes.co.rw/section/article/2016-03-16/198035/