Inkuru Zacu

“Zirikana Umubyeyi!"

“Zirikana Umubyeyi!"

Ku Isi hose, ababyeyi b’abagore bafatwa nk’abantu bafatiye runini umuryango ndetse baba bitezweho kugira imbaraga z’umubiri, ubushobozi bwo gutekereza byagutse, n’imbaraga z’umutima bidasanzwe.

Umubyeyi w’umugore, mu mico yose, ni umuntu uba asabwa byinshi; agomba kugira ubushishozi budasanzwe, akagirira bose urukundo n’urugwiro. Afatwa nka ‘moteur’ idacika intege kugira ngo asubizemo abandi imbaraga, niwe uhuza umuryango, akagaburira abashonje, agafasha abababaye, akamenya kujya inama, kandi akavura n’abarwaye.

Kuko umugore atanga ubuzima mu gihe cyo kwibaruka, muri kamere ye yita cyane ku kurinda ibyishimo by’abo yibarutse, umuryango we, n’inshuti ze. Uku kwirenga agakunda abandi kandi akabitaho mbere yo kwireba, akenshi ntibihabwa agaciro kuko buri wese atekereza ko biri mu nshingano z’umubyeyi n’ubundi.

Muri kwa guharanira ko buri muntu amererwa neza, bisa n’ibidashoboka ko umubyeyi w’umugore yiyitaho nawe. Igihe afasha abafite agahinda, we ntawibuka kumubaza uko yiyumva. Igihe agize gushidikanya n’ubwoba bw’ubuzima, ntawe umubaza ibimuhangayikishije. Igihe yita ku barwaye, nta wibuka kumubaza uko we amerewe.

Mu bihe bikomeye, ababyeyi b’abagore bafite ubushobozi bwo kwiyumanganya, ntiberekane amarangamutima yabo, ndetse akenshi baranaceceka ntibavuge icyo batekereza ku ngingo runaka. Ibi byose babikorana umutuzo n’ubugwaneza kuko bazi ko gutuza kwabo gutuma amahoro ashinga imizi mu muryango.

Ababyeyi b’abagore babasha kandi guhisha amarangamutima y’ibibabaje kugira ngo babashe kunyura mu bibazo bitandukanye. Ibi babikora batagaragaje uko bibaremereye.

Ntidukwiye kwemera ko ibibahangayikishije bikomeza kubabera umutwaro bonyine. Tubaruhure, tubagaragarize urukundo, tubiteho, tunabagaragarize gukomera aho bikenewe hose.

Ibi bidutere kwibaza tuti Uruhura Maama ni nde?

Kwibaza iki kibazo nibyo bidufasha kwita ku babyeyi bacu uko bikwiye, tukabaruhura – bo baduha ubuzima, bakaba ba mutima w’urugo. Imbaraga dushyira mu kubaka umuryango twifuza, zikwiye gushingira ku gushaka guteza imbere abagore, bo shingiro ry’umuryango mwiza kandi utekanye.

Bagabo, mu mibanire yanyu nabo mwashakanye, mugaragaze ubufatanye bw’abashakanye koko. Mwitoze kumva no gusobanukirwa ibitavugishijwe amagambo. Mubashe kureba no kwita ku by’ingenzi byose, bidasabye ko mubibonesha amaso.

Bana Bacu, abahungu n’abakobwa, twigire ku rukundo n’urugwiro tweretswe n’abatwibarutse, natwe tubakunde tutizigamye.

Babyeyi namwe, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.

Iyi ni inyandiko ya Madamu Jeannette Kagame, ivuga ku mubyeyi w’umugore (Nyina w’umuntu), nk’umuntu wibagirana kenshi mu bagize umuryango nyamara ariwe rufatiro rwawo. Iyi nyandiko itangajwe kuri uyu munsi wo kwizihiza ababyeyi b’abagore mu 2019