Inkuru Zacu

Gufatwa ku ngufu nk’ Intwaro ya Jenoside - Igikomere kigoye komora, gishoboka komorwa

Kuri iyi tariki mu mwaka w’i 2008, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Umutekano ryashyizeho iteka nimero 1820 ryemeza ko icyaha cyo gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bifatwa nk’ “intwaro ikoreshwa mu ntambara”, ibi bikaba icyaha ku kiremwa muntu ndetse bikanafatwa nka kimwe mu bikorwa biganisha ku cyaha mu bihe nka Jenoside.

Ku bihugu nk’u Rwanda, byanyuze mu bihe bikomeye by’amakimbirane ndetse bikanagerwaho n’ingaruka zikomeye zabyo, iyi yari intambwe ikomeye cyane.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni, barimo abagabo, abagore ndetse n’abana bishwe bashinyaguriwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa. Benshi mu bashoboye kurokoka ubwo bwicanyi, bagiye bakorerwa ibindi bikorwa by’iyicarubozo, birimo gukozwa isoni mu ruhame, akenshi byabaga bigizwe no gufatwa ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ihohotera.

Abagore bari hagati ya 250,000 na 500,000 bose bafashwe ku ngufu mu buryo buteguye kandi bigakorwa n’itsinda ry’abantu bahuje umugambi wo kubanduza agakoko ka virusi itera SIDA. Ibi bikorwa by’ubugome byatumye abagera kuri 67% banduzwa virusi itera SIDA, ndetse havuka abana bagera ku 20,000 bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

Mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itanu, Abanyarwanda bakoze ibishoboka ngo bongere kwiyubaka, ndetse bakomeje guharanira ko u Rwanda ruba igihugu buri muturage aterwa ishema no guturamo.

Uyu munsi dufite umusingi ukomeye, ari nawo abakiri bato bazubakiraho mu gukomeza inkingi z’u Rwanda rufite umutekano, amahoro n’uburumbuke muri byose. Gukira ibikomere u Rwanda rwahuye nabyo, ni urugendo rurerure. Nubwo bishobora kugaragara nk’ibigenda gahoro, dufite icyizere cyo kubigeraho kuko aho tugeze ari heza ugereranyije naho twaturutse.

Muri uru rugendo rwo gukira no kwiyubaka, abahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu muri Jenoside bafite umutwaro uremereye kurusha uw’abandi.

Urugendo rwo gukira ibikomere bya Jenoside n’ubusanzwe ntirworoshye kuko rwuzuye agahinda n’ibitekerezo umuntu atifuza kwibuka cyangwa kwibutswa. Uretse kuba barababajwe ndetse bakangizwa ku mubiri, aba bagore n’abakobwa - ndetse hamwe na hamwe abagabo n’abasore – bagumanye ibikomere byo mu bitekerezo, bibibutsa uko bambuwe icyubahiro, bagasigara bumva badakwiye no kwitwa abantu.

Niba dushaka gufasha no kwita ku bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa koko, dukwiye gushyiraho uburyo bunoze bufasha abantu kumva basubijwe icyubahiro n’agaciro bambuwe, bakagira abantu babafasha kumva bisanzuye, ntibongere kumva baboshywe n’ibibi byabakorewe.

Kugira ngo ibi bishoboke, ni ngombwa ko duhuriza hamwe imbaraga zacu twese, uhereye mu nzego nkuru z’ubuyobozi ukagera ku muturage. Hakwiye gushyirwaho ahantu habugenewe hafasha ukeneye ubufasha wese kumva ko ari ngombwa kwiyemerera gukira, ndetse urwo rugendo akarutangira abifashijwemo n’ababifitiye ubushobozi – hakanazirikanwa umwihariko wa buri muntu.

Undi mwihariko ku Rwanda ni uko abafashwe ku ngufu muri Jenoside akenshi usanga bagomba kubana n’ababahemukiye kuko abenshi bari abaturanyi. Hari n’abandi bahaniwe ibyaha bakoze baranabifungirwa, ubu bari hafi gusoza igihano cyabo bakagaruka mu miryango yabo – bakongera guturana n’abo bahemukiye.

Bimwe mu byo nigiye mu gukorana n’abafashwe ku ngufu muri Jenoside, ni uko iyo bitaweho bikozwe mu buryo butabahutaza, badahatirwa ibyo badashaka, cyangwa batiteguye kwakira, ntawubaseka cyangwa ngo abanegure, ahubwo bagafashwa kwiyumva nk’abemewe mu muryango – bibafasha gukira vuba.
Mu babyeyi benshi twakoranye, hari umwe mpora nibuka iteka - Suzanne, namumenye nkorana n’ihuriro ABASA rihuriwemo n’ababyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Suzanne wari ufite imyaka 58 yafashwe ku ngufu n’interahamwe mu gihe cy’iminsi myinshi, kandi bamwe muri abo bamugiriye nabi bari basanzwe ari abaturanyi be. Nyuma y’ibyo byago Suzanne yamaze igihe arwaye cyane haba ku mubiri ndetse no mu bitekerezo, kuko byamuhungabanyije.

Ubwa mbere mpura nawe, hari byinshi ingingo ze zitari zifite ubushobozi bwo gukora kuko zangijwe bikabije. Suzanne yari yaravujwe mu mavuriro atandukanye ariko ntibabashe kuvura uburwayi yari afite kubera ubugome bwamukorewe.

Umuryango wanjye, Imbuto Foundation, ukorana n’iri huriro ry’ABASA bashakirwa ubufasha mu kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bahabwa ibiganiro bifasha abafashwe ku ngufu gukira ibikomere ndetse bahabwa n’ubushobozi bwo kugira icyo bakora kibateza imbere.

Binyuze muri uyu muryango, twakomeje gukurikirana Suzanne, tumushakira uko yivuza neza mu bitaro bibifitiye ubushobozi, dukomeza kumukurikirana kugeza akize neza.

Kuba hafi ya Suzanne byamufashije kuba uyu munsi ari umunyarwandakazi ubayeho neza, ufite ibindi byinshi bimuranga bitari gusa ibikomere byo ku mubiri yasigiwe na Jenoside.

Ubuzima bwa Suzanne, n’amagana y’abandi nkawe bakojejwe isoni bakamburwa icyubahiro mu ruhame, ndetse benshi bakanajyanwa ahari hariswe ‘Maison de Femmes’, haberaga ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore, bikozwe n’amatsinda y’abagabo batagira uko bangana, byerekana impamvu ari ngombwa cyane ko dutinyuka kuvuga ko gusambanya ku gahato bikoreshwa nk’intwaro mu bihe by’intambara n’amakimbirane.

Kugira ngo bigerweho, turasaba umuryango mpuzamahanga gukora ibi bikurikira:

  • Gushyikiriza ubutabera abakihishe cyangwa bahishiriwe,
  • Gushyira hamwe ubushobozi no gushyiraho abafite inshingano zo guherekeza abahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu ngo bongere gusubira mu buzima busanzwe.

Ku gihugu nk’u Rwanda, cyane muri iki gihe turi muri gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma ya kimwe cya kane cy’ikinyejana, dukwiye kubona aba bafashwe ku ngufu nk’intwari zo mu kinyejana turimo. Ubu ni nabwo buryo bwiza bwo gusenya iki cyaha.

Kuri twese, abagabo, abagore, ubu butumwa butwibutse ko bitureba twese kandi ko dukwiye kugira uruhare mu gushaka ibisubizo, twihereyeho.