Inkuru Zacu

Madame wa Perezida wa Repubulika yaherewe i Londres igihembo cy’ibikorwa by’indashyikirwa

Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame yahawe n’umuryango African Achievers Foundation igihembo cy’ibikorwa by’indashyikirwa cya 2013 ku bw’ibikorwa bitandukanye by’ubuvugizi akora abinyujije mu Imbuto Foundation.

Uwashinze uyu muryango akaba n’uwukuriye David Ndiwanyu ubwo yahaga igihembo uhagarariye u Rwanda m’Ubwongereza akaba yarashimiye Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ibikorwa bye byo kongerera ubushobozi abategarugori mu Rwanda ndetse no k’umugabane w’Afrika. Automatic word wrap
Akaba yaranongeye ho ko mu bantu 2000 bagihataniraga uyu mwaka, akanama nkemurampaka kemeje ko Madame Kagame ariwe ukwiriye igihembo cy’ibikorwa by’indashyikirwa.

Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, William Nkurunziza ubwo yakiraga iki gihembo mu izina rya Madame Jeannette Kgame muri Ambassade y’ u Rwanda I Londres kuwa 6 Ugushyingo yashimiye AfIA ku bw’icyo gikorwa ndetse anagira ati: “Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, yabonye iki gihembo yaragikwiye. Ntahwema guharanira kongerera ubushobozi abategarugori, ndetse no kuzamura uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa binyuze mu bikorwa Imbuto Foundation ikora.Madame Jeannette Kagame akomeje urugendo rwo kubiba imbuto z’ikizere akangurira abana b’abakobwa kwigirira ikizere no guharanira kuzigirira akamaro, bakakagirira aho batuye ndetse n’igihugu cyabo.”

Iki gihembo cya African Achievers International Awards (AfIA) kikaba cyari gitanzwe ku nshuro ya 8. Mu muhango wo guhemba w’uyu mwaka, imiryango n’abantu ku giti cyabo bagera kuri 20 bakaba barashimiwe uburyo bitangira abaturage babo. Madame wa Perezida akaba yari yashyizwe mu byiciro bine ariko akaba yaregukanye igihembo ikiruta ibindi byose.