URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Kanseri y’inkondo y’umura iterwa n’iki?

Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura yandurira mu ndwara z’imibonano mpuzabitsina kandi ikangiza imyanya myibarukiro, akanwa n’umuhogo. Hari ubwoko butandukanye bw’iyi virusi butera kanseri ariko hari inkingo zitangwa ku bana b’abakobwa ku mashuri. Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura isaba ko umuntu akomeza gukurikiranwa akitabwaho ariko ntikira ku bamaze kuyirwara.