URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ese hari uburyo bwo kwirinda gutwita umaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye?

Gufata imiti yo gutuma udasama mu gihe cy’amasha 72 ukoze imibonano mpuzabitsina byakurinda gusama .Ugomba gufata iyo miti vuba cyane ukimara kugukora imibonano mpuzabitsina. Iyo miti irizewe mu gukoreshwa n’abagore ariko ntabwo byemewe guhora umuntu ayikoresha mu buryo buhoraho. Imiti yo kuboneza urubyaro iboneka muri za farumasi, kwa muganga n’ibigo byashyizweho koroshya ubuvuzi. Gufata iyo miti ntibigira ingaruka k’umwana utwite igihe wari warasamye