URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Urushinge rwifashishwa mu kuboneza urubyaro rukoreshwa rute?

Uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’urushinge buterwa mu kuboko cyangwa mu itako buba bukora neza hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu. Ubu buryo bushobora guhindagura igihe cy’imihango ya buri kwezi ariko ntabwo bugira ingaruka ku buzima.

Ku bagore bamwe babukoresha bashobora kwiyongera ibiro . Abantu bifuza gusama nyuma yo kubukoresha bashobora gutegereza kuko gusama biba nyuma y’amezi runaka umuntu abuhagaritse. Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ntabwo buteza ubugumba cyangwa ibibazo mu gutwita.