Inkuru Zacu

Cyrwa 2013 : Esther Mbabazi

Kuri uyu mwari nta kintu na kimwe gishobora kumukoma mu nkokora. Ni mbaraga nyinshi no gukora guhamye yahoraga arota kuzaba umudereva w’indege. Yakomeje gukora cyane kugeza ubwo inzozi ze zibaye impamo.

Yabaye umutagarugori wa mbere w’umunyarwanda ubaye umuderevaw’indege. Kubwo kudacika intege kwe ndetse n’ibyo yagezeho ahantu hari hamenyereweho ko hagenewe abagabo, Imbuto Foundation yahaye Esther Mbabazi igihembo cya CYRWA 2013.