URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni ibihe bimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ?

Indwara zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsinda zishobora kugira ibizigaragaza ariko izindi ntabyo. Nubwo zaba zitagaragaza ibimenyetso , indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zigira ingaruka ku buzima nko guteza ubugumba ndetse na kanseri. Niba utangiye kuribwa, kubona amatembabuzi n’ibindi bintu bidasanzwe ku myanya myibarukiro yawe, ni ngombwa kwihutira kugana ikigo nderabuzima kikwegereye.