URUBUGA RW’URUBYIRUKO

Ni ugute wakoresha uburyo bw’agapira k’umura?

Ni uburyo bwizewe bukora neza mu gihe kiri hagati y’imyaka 10 na 12. Ubu buryo bushobora gukoreshwa n’abantu bashatse cyangwa se abakiri ingaragu. Bishobora kongera kuribwa no kumara mu mihango igihe kirere igihe ukibukoresha ku nshuro ya mbere ariko ntibihoraho.

Igihe ubu buryo buhagaritswe umugore ashobora gutwita nta gihe giciyemo. Ubu buryo ntabwo buteza ubugumba, ntibuteza ibibazo mu kwirema k’umwana igihe umuntu asamye kandi ntabwo ako gapira k’umura gashobora kuva aho kari ngo kagenndagende mu mubiri.